FPR yari gutanga ubusobanuro iyo idatanga Paul Kagame ho umukandida

Dr perezida Paul kagame ni umukandida ku mwanya wa perezida mu matora ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga 2024.

Ibikorwa bye byo kwiyamamaza byatangiriye mu karere ka Musanze – Busogo. Habonetse abantu benshi cyane bitabiriye icyo gukorwa Kandi bavuye muturere turimo Burera,nyabihu,Gakenke ndetse na Musanze.

Hari aho uyu mu kandida yatangiye kuvuga aganisha k’ubatifuriza  ineza u Rwanda umuturage ahita atera hejuru ati”Tuzabavuna”

Nyuma yakomereje Ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Rubavu bati “Turagukundaga”! Muri aka karere umuntu umwe yahasize ubuzima. Ninako byagenze nahandi kuko hariho nahandi kubera abantu benshi babaga bashishikajwe no kwegera Paul kagame, byatumye abantu bahasiga ubuzima kubera umuvundo w’abaturage.

Bamwe twaganiriye bati” twebwe iyo twumva ngo ntago ariwe mukandida nti twari kubyumva byari gusaba ubundi busobanuro. Hari nuwagize ati” ese ubundi kuki batareka tukamutora burundu imyaka ye yose y’ubuzima bwe kwisi”?

Ahantu Dr perezida Paul kagame akoreye Ibikorwa byo kwiyamamaza harangwa n’udushya twinshi dushingira ku mivugire n’imyitwarire y’abaturage iterwa n’amaranga mutima baba bamufitiye.

Muri Aya matora Dr perezida Paul KAGAME ahanganyemo na Dr Frank HABINEZA Watanzwe n’ishyaka rya Green party ndetse na Phillipe MPAYIMANA Nk’umukandida wigenga.

Ni amatora ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *