Kandida Perezida wa Green Party Hon. Dr. Frank HABINEZA yagize icyo avuga ku ifungwa ry’imipaka ubwo yiyamamarizaga NYANZA
Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu Hon Dr Frank Habineza, yavuze ko naramuka agiriwe ikizere akaba Umukuru w’igihugu azashyiraho uburyo hasinywa amasezerano ko ntamipaka izongera gufungwa.
Ibi Hon Dr Frank Habineza yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena 2024 ubwo yari mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu Ntara y’Amajyepfo ubwo yari mu ikorwa byo kwiyamamaza.
Ubwo yasobanuraga ibijyanye nibyo bifuza kuzakora mu gihe baba bageze ku ntebe y’Umukuru w’igihugu, yavuze ko ikibazo cyo gufunga imipaka kirambiranye
Yagize ati” Ikibazo cyo gufunga imipaka turakirambiwe, niba hari ikibazo hagati y’ibihugu bihana imbibi, nibarebe uko bagicyemura ntabwo gufunga imipaka aricyo gisubizo kuko iyo hafunzwe imipaka abaturage nibo baharenganira., rero turifuza ko mu gihe mwatugirira ikizere mu kadutorera kuyobora igihugu, iki kibazo cyahita gicyemuka burundu”
Hon Dr Frank Habineza yavuze ko ayo masezerano yasinywa muri bino bihugu bigize umuryango wa EAC kuburyo niyo haba ibibazo ku bihugu bihana imbibi ntagihugu kizaba cyemerewe gufunga umupaka, aha yahise atanga n’urugero rw’amasezerano yasinywe na DRC avuga ko niyo haba ikibazo kimeze gute ntagihugu nakimwe cyemerewe gufunga umuriro,
Ati” Ubu nubwo u Rwanda rutabanye neza na DRC ariko ntabwo Kongo yafunga umuriro kuko biri mu bikubiye muri ayo masezerano, natwe nibyo twifuza gukora mu gihe twaba dutorewe kuyobora Igihugu “.
Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 muturere twa Gisagara na Ruhango.