Meddy agiye gutaramira mu Rwanda nyuma yo kwakira agakiza
Ni mu gitaramo Bishop Dr Fidele Masengo yateguye azamurikiramo ibitabo bye bibiri(2) iki gitaramo giteganyijwe kuwa 14/07/2024.
iki gitaramo kizaba cyitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Dr Apostle Gitwaza, Apostle Mignon ndetse na Meddy uri mu bakumbuwe mu Rwanda cyane ko kuva yatangaza ko yakiriye agakiza aribwo bwambere azaba ataramiye abanyarwanda.
Ibitabo Bishop Prof. Dr Fidele Masengo azashyirwa ku mugaragaro birimo icyitwa The grace of God ndetse nikitwa Beyond Boundaries.
Mu minsi yashize nubundi uyu Mushumba yari yamuritse ibindi bitabo birimo Marriage of Dreams na Intimacy with God.
Uyu Mushumba Kandi yavuze ko ibi bitabo bizafasha abazabisoma gukomeza kongera ubusabane n’Imana. Biteganyijwe ko muri iki gitaramo Meddy azataramira abazacyitabira nyuma Yuko atangaje ko yiyeguriye Imana. Nkuko tubikesha umunyamakuru Christian Abayisenga.