Mbonyumugisha Rebecca ukora akazi k’Ubunyonzi ntacibwa intege n’abamuseka ahuhwo we areba iterambere.
Ntabwo nshika intege kubera abanseka,abumva batanyishyura,ndetse nabamfata ukundi,nkunda akazi nkora ndangamiye iterambere Umudamu witwa Mbonyumugisha Rebecca w’imyaka 29 arubatse afite umugabo n’abana 2 bakaba batuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu. Rebecca ukora akazi ko gutwara abagenzi Ku igare (ubunyonzi) avuga ko atajya acibwa intege n’abantu bamubona ari mu Kazi bakamuseka bamuca intege…