Aime Uwimana Ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu Rwanda agiye gutaramira muri America.
Aime Uwimana yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zanakunzwe zirimo iyitwa muririmbire Uwiteka ifatwa nk’indirimbo y’igihugu mukuramya no guhimbaza Imana.
Kuri ubu uyu muhanzi ufite abakunzi benshi yamaze gushyirwa kuri gahunda yo kuzataramira muri America mu gitaramo yatumiwemo na Nice Ndababaye giteganyijwe kuwa 18 Kanama 2024 muri leta ya Indianapolis.
Iki gitaramo cyiswe Intimate gitegurwa na Nice Ndatabaye kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri (2).
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba bisaba kuba witwaje amadorari ya america 30 cg 50 ukicara mu myanya y’icyubahiro.