Theo Bosebabireba na Bethel choir y’Imusanze bagiye gutaramira mu Kinigi.
Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba kubera indirimbo ye yitwa Bosebabireba yamwitiriwe kuri ubu ategerejwe mu gitaramo cyateguwe na chorale Abategereje ibarizwa muri ADEPR paroisse ya Rushubi ahazwi nko mu kinigi mu karere ka Musanze.
Muri iki gitaramo hazanagaragaramo Chorale Bethel nayo ibarizwa mu rurembo rwa Muhoza ADEPR Nyarubande mu karere ka Musanze, dore ko iyi chorale iri muzikunzwe cyane muri aka karere.
Maniragena Eric Uzwi nka Ma Eric Keys akaba umucuranzi wamenyekanye cyane mu gufasha amakorali yagize
Ati” iki ni igitaramo gikomeye kuko gufata umuhanzi nka Theo Bosebabireba ukunzwe ku rwego twese tuzi ukamuhuza na chorale Bethel ikunzwe ndetse ifite Imiririmbire myiza nk’iyo tumaze kuyimenyeraho! Ntekereza ko abazitabira igitaramo bazahemburwa mu bugingo“.
Ikigitaramo cyanatumiwemo chorale Abarobyi ibarizwa muri ADEPR Kabwende. iki gitaramo chorale Abategereje izamurikiramo umuzingo wabo wa kabiri(2) gifite insanganya matsiko Iboneka muri 2 Timoteyo 2-19.
Iki gitaramo kizabera muri paroisse ya Rushubi ku itorero rya ADEPR Nyarwayu.
Iki gitaramo giteganyijwe kuwa 28 Nyakanga 2024
Uwiringiyimana Theogene (Bosebabireba) yateguye gutaramira i Musanze
Chorale Bethel iri mu zikunzwe nabenshi mu karere nayo izataramira iki gitaramo
Ma Eric Keys umunyamuzika wamaze kwemera ko azitabira iki gitaramo.