Burundi: Sandra Kanyange yashize hanze indirimbo yise Hallelujah.

Sandra Kanyange ni umwe mubahanzi babarizwa mu gihugu cy’Uburundi  ndetse akaba umwe mu bakunzwe  muri iyi minsi.  Mu minsi yashize yari aherutse gukora indirimbo yise Icaremwe gisha.

Indirimbo ye yise Hallelujah ikubiyemo amagambo ashima Imana. Hari nk’igice agira ati” twari abo gupfa ariko uraza uraducungura, reka nkubwire ngo warakoze”.

Mu gice cya kabiri muri iyi ndirimbo  Sandra yahise avuga gukomera kw’Imana biratinda.

Ni indirimbo asoza agira ati” uri byose uri mutagereranywa”.

Ubwo yaganiraga na Rwanda today Sandra Kanyange yavuze ko guhera mu buto bwe yahoze yifuza kuzaririmbira Imana ubuzima bwe bwose. Yakomeje anavuga ko shima Imana ko byibura ibyo yakuze yifuza Ari kugenda abigeraho.

Naho ku bijyanye n’iyi ndirimbo yagize Ati ” hari byinshi Imana yagiye indenza ndi umugabo wo kubihamya rero nasanze ntacyo Naha Imana buretse kuyishimira nkayibwira ngo Warakoze”.

 

Nyura kuri iyi link urebe indirimbo Hallelujah ya Sandra Kanyange

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *