Duhirwe Charlotte ati” Ubumenyi ntago buzanwa no gukubita
Umuyobozi wa Ecole Bilingue la Fontaine Madame Duhirwe Charlotte yavuze ko kugirango umwana ahabwe ubumenyi akwiye kubanza guhabwa ibyishimo.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza umwaka w’amasomo 2023-2024 (Graduation) mu kigo abereye umuyobozi cya Ecole Bilingue la Fontaine giherereye mu mudugudu wa Kungo mu kagari ka Kabeza umurenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze.
Madame Uwitonze Annonciata umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Cyuve wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye ababyeyi bitabiriye uyu muhango (graduation), Anashimira abana ko babaye umusingi (foundation) mu kubaka Ecole Bilingue la Fontaine.
Uyu Muyobozi Kandi Yashishikarije ababyeyi kugana Ecole Bilingue la Fontaine kuko batanga uburezi bufite ireme. ati” baremewe mubagane”.
Ababyeyi barerera muri iki kigo ubwo baganiraga na Rwanda today bavuze ko Ari ingenzi kuharerera umwana.
Umwe muri bo Yagize Ati” ni agaciro kenshi Kandi dutewe ishema no kurerera muri iki kigo kuko nkubu njyewe sinize pe! Ariko umwana wanjye wiga muri top class avuga igifaransa kuburyo niyo nagera aho kivugirwa gusa ntayoba kuko naba mufite”.
Iki kigo cyatangiye ku wa 16/10/2023/2024.
Gifite amashuri y’inshuke (Nursery) ndetse Namashuri abanza (primary) Kuva mu mwaka wambere P1 – kugera muwa Kane p4 aho umuyobozi avuga ko vuba barongeraho umwaka wa gatanu P5.
Intego y’ikigo iragira iti” Le succes est notre engagement”.
“Succes is our commitment”.
Ugenekereje mu kinyarwanda ni” gutsinda niyo ntego.
Madame Duhirwe Charlotte umuyobozi wa Ecole Bilingue la Fontaine.