Amadini ahari ni ane (4) missionary Felix Twagirumukiza yahuguye abirata amadini basengeramo

Missionary Felix Twagirumukiza yahuguye abakirisito batekereza ko bazajya mu ijuru ngo kuko basenga kenshi cg bakaba basengera mu idini runaka.  Ubwo yaganiraga na Rwanda today missionary Felix yavuze ko abantu bahora bibaza idini y’ukuri anatanga igisubizo cy’icyo kibazo.

Yagize Ati “Idini nyayo tuyisanga muri yesaya 58″. akomeza ati” rero niba dutekereza ko kuba mucyo twita idini aricyo Imana yishimira twaba twibeshye cyane. aha yahise atanga urugero

Ati”urugero: ushobora kuba wiyumva ko uri muri adepr ,Ear,eper,aebr,catholic,zion temple, restoration, Adventist, cyangwa indi dini ntavuze, ugatekereza ko aribyo bikwemeza ko uri uwo Imana ishaka! oya icyambere ibi si amadini iyi ni imiryango ya gikiristo idutoza kurushaho gukora nokwitegura umukwe”.

Yakomeje agira ati” ndagira ngo mbabwire ko ugerageje kumenya amahame agize idini usanga washyira ko amadini Ari ane kwisi yose”.

Aha yavuzemo :

Idini y’abayahudi (Judaism), idini ya gikiristo (Christianity),  idini ya k’isiramu (Islamic), asoreza kucyo yise imyizerere gakondo.

ati”ayamadini nayo atandukanye mu migirire kuko atatu yambere ahuriye ko hariho Imana imwe, naho iyakane igizwe n’imana nyinshi.

Muri iki kiganiro yagiranye na Rwanda today  missionary Felix yasoje avugako hari abantu benshi bayobejwe babwirwa ko amadini basengera mo ariyo y’ukuri! Asoza avuga ko abakora imirimo y’ivuga butumwa bakwiriye kubaturwa, bitryo bakagaragaza ukuri kw’ijambo ry’Imana.

 

Missionary Felix Twagirumukiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *