Chorale Umugisha yasohoye indirimbo nshya “Hashimwe Yesu”

Mu mwaka 1993, mu cyumba cyari icy’amasengesho niho havukiye Chorale Umugisha ahitwaga kwa Pastor Mugiraneza mu Rugando. Iyi korali ifite abaririmbyi bagera kiri 60 baboneka buri munsi

Kuwa 30 Kemena 2024 korali Umugisha yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise “Hashimwe Yesu”. lyi ndirimbo iza isanga izindi zabo zanakunzwe zirimo “TWARAKOWE”.NDI AMAHORO”, “URI IRIBA”.

Kugeza ubu kuri YouTube ku rubuga rwa Korali Umugisha hamaze kugeraho indirimbo 23 za Korali Umugisha zose zifite amashusho na alubumu ebyiri z’amajwi arizo “Haracyari ibyiringiro” ndetse na “Dufitimana”.

Ubwo Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri iyi korali Umugisha, Eric Maniraguha yaganiraga na Rwanda today yagize ati: “Intego ya korali Umugisha ni ukwapamaza ubutubwa bwiza bwa Kristo bukagera ku isi hose. (Arababwira ati: “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka” _Mariko 16:15-16).

Yafashe umwanya ashimira inshuti n’abakunzi ba Korali Umugisha.

ati: “Abakunzi bacu turabashimira ko bakomeje kudushyigikira, badusengera ndetse banadutera inkunga mu buryo butandukanye, turabasaba kandi gukomeza gushyigikira umurimo w’Imana kubw’iyo ntego dufite yo kwampamaza ubutubwa bwa Kristo bukagera kure, barusheho gusangiza abandi izi ndirimbo zacu kandi dukomeje kwakira ibitekerezo byabo niba hari ibyo twashyiramo imbaraga n’ibindi twakosora ngo ubutumwa dutanga burusheho kuba bunoze”.

Korali Umugisha yavutse mu mwaka 1993, mu cyumba cyari icy’amasengesho  ahitwaga kwa Pastor Mugiraneza mu Rugando. Iyi korali ifite abaririmbyi bagera kiri 60 baboneka umunsi ku munsi mu bikorwa byayo.

Nyura hano urebe indirimbo Hashimwe Yesu ya chorale Umugisha

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *