Amashimwe yandushije imbaraga mpitamo kubinyuza mu ndirimbo nyita Urashoboye Mana. umuhanzi DUFASHWANAYO Jeanne
Urugendo rwe rwa muzika rwatangiye mu mwaka wa 2021 ubwo yakoraga indirimbo ye ya mbere muri studio, gusa DUFASHWANAYO Jeanne yemeza ko kuva akiri umwana yakundaga kuririmba ku buryo budasanzwe.
Uyu muhanzi uri mu bahanzi bagaragaraho amavuta adasanzwe yamaze gushyira hanze Indirimbo nshya yitwa URASHOBOYE
Aganira na Rwanda today yagize ati “ni indirimbo irimo ishimwe ryo gushima Imana kubwo ibyo ikora ndetse n’igihe tubona turi mu bidukomereye Imana ikomeza kuba Inyabushobozi Kandi idushakira icyiza kurutaho ndetse ikakitugezaho byanze bikunze kuko Ishoboye Kandi Irahambaye” ati” Urashoboye Mana”.
DUFASHWANAYO Jeanne abajijwe ku muntu waba ariwe cyitegererezo mu bakora umurimo nkuwe yasubije ko Yesu ariwe cyitegererezo cye.
Akomeza ati “icyakora Hari abahanzi bamwe na bamwe ngira ibyo nigiraho harimo! urugero yatanze yagarutse kuri Vumiliya Mfitimana, Phanuel Bigirimana,Yvonne Uwase, Mami Espé na Liliane Kabaganza.
Mu tuntu n’utundi, umunyamakuru wa Rwanda today yamubajije ibyo akunda nawe ntakuzuyaza ati” Nkunda imbuto, Ifiriti na Sarade biherekejwe n’ igikoma!
DUFASHWANAYO Jeanne warenzwe n’amashimwe agahitamo gukora indirimbo ivuga gukomera kw’Imana.
Nyura hano urebe indirimbo nshya yitwa Urashoboye ya DUFASHWANAYO Jeanne.