MUHANGA: Nimuntora nzabageza ku iterambere rirambye – Dr. FRANK HABINEZA

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party of Rwanda), bakomereje ibikorwa byo kwiyamama mu karere ka Muhanga.

Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 9/7/2024 nibwo bari mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, mukwiyamamariza umwanya wa perezida wa repubutika ndetse nimyanya yub’ubudepite.

Ubwo iri nshyaka bavugaga imigabo n’imigambi bari Nyamabuye muri gare ya Muhanga, bijeje abitabiriye ko baramutse babatoye bazabagezaho ibyiza byinshi cyane bizamura imibereho yabo ijyane n’ibiribwa ndetse agakuraho n’umusoro w’ubutaka burundu.

Dr Frank Habineza ubwo yavugaga ibyo bakoze ubwo bari mu nteko nshingamategeko muri Manda ishize yavuze ko yaharaniye ko abana bafatira amafunguro ku mashuri, ngirango byarakunze mwese murabizi, icyo ubu dushyize imbere nuko ifunguro rikwiye kwiyongera byibuze abana bacu barya Gatatu ku munsi, kandi indyo yuzuye , ni nacyo turimo guhirimbanira dusaba ko mudushyigikira ubundi dutsinde amatora dushyire mu bikorwa politike yacu nziza y’ubuhinzi n’ubworozi abanyarwanda twihaze mu biribwa uwaryaga rimwe byibuze azajye abona ifunguro rihagije Arya gatatu ku munsi”.

Dr. Frank Habineza, yakomeje abwira ab’i Muhanga ko bamugiriye ikizere bakamutora gahunda ari yayindi yo kubasakazaho ibyiza gusa, Ati:”Papa wanjye yanyise Habineza, nanjye rero mbazaniye ineza, ngirango mu Rwanda twese tuzi aho ikibazo cy’abana bataga amashuri cyari kigeze, maze kuzana umushinga mwiza wo kugaburira abana ku mashuri, leta ikawushyira mu bikorwa mwabonye ko byatanze umusaruro umwana uziko iwabo ntacyo abona cyo kurya yizera ko ku ishuri ari buze kurya byibura inshuro imwe ku munsi, turashaka ko tuyikuba byibuze gatatu Kandi birashoboka cyane Green party dufite politike nziza yo kuzahura ibuzinzi bwugezweho kuburyo umusaruro wakwibuka Gatanu buri munyarwanda akajya Arya gatatu buri munsi ”.

DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO:

YANDITSWE NA TUYIKUZE HODART

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *