Musanze: MIPC Umuyobozi arashinjwa gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure
Ikigo cya Muhabura integrated polytechnic college ni ikigo gishamikiye ku itorero Anglican, giherereye mu karere ka Musanze.
Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri iki kigo bwana Honore nyuma yo kugezwa mu bugenza cyaha RIB -Musanze ubwo yashinjwaga guhohotera umwana w’umukobwa utujuje imyaka kugeza ubu biravugwa ko yahise arekurwa, ibyo bamwe bemezako ari ukugira akaboko mu bakomeye.
Byagenze bite ngo uyu Muyobozi yisange mu bugenza cyaha.
Mu kiganiro Rwanda today yagiranye na Dushimirimana Josephine wemeza ko yahohotewe yagarutse kuburyo byagenze kugirango yisange munzu ya bwana Honore umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri Muhabura integrated polytechnic college kugera ubwo yakorewe iryo hohoterwa.
Ati” kubera ko abavandimwe banjye hafi ya Bose bize kuri Muhabura rero byarangiye Honore abaye inshuti y’umuryango twese tumufata nk’umwizerwa”. Josephine yakomeje avuga ko umwana umukurikira yiga kuri Muhabura gusa ngo akunda kurwara Kandi ko iyo arwaye uyu Honore ariwe umutahana akamugeza imuhira.
Ati” rero Honore yarampamagaye, ambwira ko murimuna wanjye arwaye ko ngomba kujya kumureba byihutirwa, ubwo byari mu gitondo mpita mpfata moto, ngeze ku kigo nahise muhamagara mubaza uko ninjira kuko haba hari abasekirite. Yarambwiye ngo moto inkomezanye ingeze ku muryango wa st Vincent, rero kuko hari muri weekend ndetse akaba yarasanzwe amuzana igihe yabaga yarwaye ndetse Ari inshuti yo murugo mbese tunamwita Uncle ntago nashidikanyije numvise ko ubwo yamujyanye kuruhuka Wenda nkaba najya kumufata”.
Nyuma ngo moto ikihamigeza, Honore yaje kumureba amujyana iwe. Nyuma amubaza aho murumuna we Ari ahubwo Honore we ahita afunga Umuryango.
Ati ” twararwanye pe njyewe nawe gusa mufashwa nuko yari yibagiriwe impfunguzo murugi maze nkimucika mpita mpfungura ndasohoka”.
Josephine yakomeje avuga inzira yanyuzemo atazibagirwa. Ngo mbere yo kujya kureba Honore yari yabanje guhamagara mukuru we amubwira ko agiye kureba murumuna wabo ko yarwaye, rero akivaho yemeza ko yahise ajya ku maduka ahegereye arira nyuma mukuru we amuhamagaye amubwira ibimubayeho Niko kohereza musaza wabo. Aho kumuhanda haje kunyura mutekano ndetse aza kubafasha basubirana kwa Honore.
Ukurikije video bafashwe Rwanda today ifite bigaragara ko bayobozi nabandi bantu bari aho bashatse kubunga bitryo basaba Honore gufungura bakaganira kuko honore yari yifungiranye ariko Honore muri Aya mashusho bigaragara ko Honore yasabaga imbabazi ategeka bitryo kubona imbabazi bikagorana.
Bwana Honore yumvikanaga agira ati ” urambabarira cg ntumbabarira”. Nyuma umwe mubari mu mashusho yamubajije niba yemera icyaha nawe atazuyaje ati” ndabyemera”. Mumakuru twahawe na Josephine wavugaga nkuwihebye yagize Ati” Honore yahise ahamagara kuri Telefone umupolisi witwa Harriette maze amusaba kumusabira imbabazi uyu mwana ndetse amumuha kuri Telefone ngo bavugane”.
Ati” yarambwiye ngo mbabarire Honore ngo Niko asanzwe mumubabarire ariko mumuce amande” aha Josephine yagaragaje ko ngo uyu Honore asanzwe abikorera nabandi bana biga muri iki kigo abereye umuyobozi ushinzwe imyitwarire ndetse ko ngo nabatabyemeye agenda abahana bihano birimo kubogosha imisatsi.
Yakomeje ati” yahise anahamagara umuntu byazwe ko akora muri RIB witwa Blaise aramubwira ngo Blaise mpfasha narakwigishije”. Ibi nibyo uyu mwana w’umukobwa aheraho avuga agahinda katewe n’ibibazo yahuriye nabyo kuri RIB.
Byagenze bite ngo Josephine avuge ko RIB yamuhohoteye kugeza ubwo Uwamuhohoteye arekurwe atanaburanye?
Josephine ati” nageze kuri RIB nsanga basa nabanyiteguye uwo nahasanze yahise ambaza ngo ni wowe ufitanye ikibazo na Honore? Nti yego yego ubwo narindikumwe na musaza wanjye bahita badutandukanya maze banjyana mubantu baba RIB benshi, narinkiri kurira maze bahita bambwira ngo ceceka turabizi ni ibyo uri kwigirisha sinababeshya nahise mbona ko ntabutabera ndahabona cyakoze nyine ba rubanda rugufi ntajambo bazigera bagira”.
Yakomeje avuga ukuntu umubyeyi we yahageze nawe abakozi ba RIB bakamusiragiza kugeza ubwo ahamagaye umwavoka yanahagera nawe akimwa uburenganzira kukumenya ikirego.
Nyuma ngo mama wa Josephine yahise ahamagara umuyobozi wa RIB ku ntara maze babona kwemera kwakirwa barabazwa bakorerwa dosiye.
Hamwe n’akarengane bakorerwe no guteshwa agaciro babikorerwa n’abakozi b’urwego rw’igihugi rw’ubugenza cyaha, ngo nyuma yaho bagiye kumva bumva ngo Honore yatashye Ari kwidegembya mu mugi anavuga ko ngo yari yatezwe umukobwa ngo akunde yirukanwe mu kazi. Ati niba hatarabayeho kuburana yatashye gute? Ati ” ibaze ko yashatse no gutoroka bakamufata Ari gusimbuka igipangu! Ubuse aramutse atorotse twaba duhawe ubuhe butabera”?
Uyu mwana w’umukobwa uvuga ko afite imyaka 17 avugako yiswe indaya ndetse akagambanira uyu Muyobozi ndetse agahabwa akato avugako ubu yahise ahunga kuko ubu ngo yagiye kuba I Kigali. Aha yanavuze ko umukobwa wa bwana Honore ahora amwoherereza amagambo amusebya aha avuga nkaho uyu mukobwa aherutse kumwoherereza ijwi (Voice note) agira ati ” Umuryango wacu wakoze kera ntago papa yatinda hariya”. Ngo hari naho yamubwiye ati” ufite ifaranga abyara umwana ukuze”.
Mu nshuro zose zisaga 5 twahamagaye bwana Honore ntiyigeze atwitaba. Twamuhaye ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza. Twanagerageje no kuvugisha uhagarariye RIB mu karere ka Musanze nabyo ntibyadukundira
Ni bidukundira kubona uko tubavugisha bombi tuzabagezaho byose mu buryo burambuye.
Uyu mwana avuga ko yifuza ubutabera ndetse hakanakorwa iperereza ngo kuko hari umubare munini w’abana biga mu kigo cya Muhabura bakorerwa ihohoterwa ndetse ntibabashe kuvuga.