Twavukanye indwara ikomeye ikira tubonanye na Yesu gusa.

Elsa Cluz nyuma yo gushyira hanze ndirimbo yise KUBONANA NAWE, yagiranye ikiganiro na Rwanda today.

Yatangiye asobanura inkomoko n’imvano y’iyi ndirimbo.  ati” Iyi ndirimbo ishingiye ku bitekerezo 2 byo muri Bibiliya aho tubonamo umuntu wari waramugaye ibirenge ndetse yahoraga aterurwa bakamuzana ku irembo ry’urusengero kugirango asabe”.

Yakomereje ku inkuru ivuga ku mugore wari amaranye uburwayi imyaka 12.

Ati” Tunabonamo umugore wari umaze imyaka 12 ari imugongo ndetse yari yarivuje hose biranga.  ati” Ibi bitekerezo byombi bikubiyemo kuvukana uburwayi ikindi kintu kirimo, bigaragara ko umwe yari umukene undi ari umutunzi ariko ubutunzi bwe ntacyo bwamufashije ngo akire.

Yifashishije iryo jambo yagaragaje ko na muntu hari indwara avukana.

Yagize ati “Natwe rero nk’ikiremwa muntu twavukanye indwara y’icyaha ishobora gukira gusa Tubonanye na Yesu kandi ubwo burwayi ntibwakira ngo nuko ukize cyangwa ukennye! Guhura na Yesu niwo muti gusa”.

Kuki Elsa Cluz kuki yahisemo gutanga ubu butumwa?

Yagize ati ” Impamvu aribwo butumwa natanze, mu bihe tugezemo usanga ubutumwa bugezweho haba mu ndirimbo cg mu nyigisho ari izo koroshya ibintu nta witaye kucyakiza ubugingo, niyo mpamvu impamvu yatuma umunyabyaha akira icyaha aricyo cyanjemo kubwira Isi”.

Yakomeje avuga ko icyo yabwira abantu bakunda ubutumwa atanga ati ” agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye”.  nuko ngo Baboneze amatabaza umukwe ageze ku irembo.

Indirimbo nshya ya Elsa Cluz yayise KUBONANA NAWE

 

Nyura hano yumve

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *