Kugira abifuza gucuranga nkuko mbikora byampaye imbaraga yo gukomeza
Mu kiganiro Rwanda today yagiranye na MUSHIMIYIMANA Fidele yavuze ko yifuje gukora umuziki kuva keraNdetse agashyiramo uruhare rwe mu muziki murwego rwo gukomeza kwagura ubwami bw’Imana. Yakomeje avugako ubundi yabanje kuba umucuranzi w’ingoma (drummer), nyuma aza gukomereza kuri saxophone.
Ati” nahoze nshuranga ingoma (drums) ariko nakundaga iyo umuntu cyane cyane umwana yambwiraga ko yumva ashaka kwiga ingoma akazamera nkanjye, nawe akajya acuranga murusengero, byatumaga numva ko byibuze haruwo nkundishije kuba munzu y’ umwami”.
Akomeza agira ati” Numvise ngize icyifuzo cyo kubyagura bituma nshakisha icyo nakora nkajya nshuranga nsubiramo ibihangano byabindi (covers) ndagerageza ariko bikomeza kungora”.
Yakomeje avuga ko ubwo yabonaga saxophone byahise bikuza indoto ze yari amaranye iminsi myinshi.
Yahise agura Saxophone nkuko we abyemeza. Ati” maze umwaka nguze saxophone
Kuko nayiguze muri Gicurasi 2023
Ingeraho hafi muri Nyakanga”.
Ati ” Ubu maze gukora indirimbo 3 mu buryo bwa saxophone kandi ndacyafite nizindi zitari zajya hanze nakoze mukiciro cya mbere.
Nifuza gukora indirimbo muburyo bwa saxophone cyane cyane nibanda ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu Rwanda ndetse niyo mu karere duherereyemo”.
Akomeza avuga ko yifuza ko abantu bakomeza kumushyigikira bakamusengera. Yahise anaboneraho kuvuga ko kuri ubu amaze iminsi itari mike Ari gukora umurimo wo gucuranga Saxophone mu birori bitandukanye birimo Ubukwe, isabukuru, n’ibindi birori bitandukanye birimo n’ibitaramo.
Kurikira ubuhanga bwa MUSHIMIYIMANA Fidele unyuze hano.
Wauuuu Mbega byiza