Burera: Abaturage bashimiye imigabo n’imigambi ya kandida Perezida Hon. Dr. HABINEZA Frank

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 mu murenge wa Cyanika mu KARERE ka Ruhango, Kandida Perezida akaba n’umukuru w’ishyaka DGPR/Green party yagaragaje imigabo n’imigambi myiza azageza ku baturage namara gutorwa.

Mu ijambo rye Dr Frank Habineza yashimiye abaturage babatoye muri Manda ishize ubwo bajyaga mu Nteko ishinga amategeko avuga ko ibyo batumye iri shyaka babigezeho ku gipimo kirenga 70%.

Yibukije abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ko ariwe wazanye gahunda yo kubagaburira ku ishuri.

Yavuze Kandi ko nibatorwa bazabazanira uruganda rutunganya ifumbire mborera ku buryo urwo ruganda ruzamanuka ruva ku KARERE rugerere ku murenge no ku kagari.

Uretse ifumbire Kandi bazateza imbere ibikorwa byo gutubura imbuto icyo gikorwa kikava ku KARERE kizajya ku murenge ndetse no ku kagari .

Mu bindi bateganya n’uko buri mwana wo mu Rwanda azabasha korora itungo rigufi byanashoboka buri muryango uzorora itungo rigufi.

Ku bijyanye n’ubukerarugendo nibaramuka batowe bazateza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo bukazafasha abaturage gusigasigara ibyiza nyaburanga n’iby;amateka Kandi bikazafasha abaturage gukirigita ifaranga.

Akaba avuga Kandi ko nibatorwa hazashyirwaho ikigega cyizafasha abize n’ubukerarugendo n’amahoteri guteza imbere ibi bikorwa byabo ndetse no kubafasha guteza imbere no kwihangira imirimo ishingiye kuri ibi bikorwa ikazatuma urubyiruko rubona akazi.

Abaturage ba Cyanika bagaragaje akamwenyu no kwishimira imigabo n’imigambi y’iri shyaka bemeza ko bazamutora ku bwinshi kugira ngo ashyire mu bikorwa izi gahunda.

 

YANDITSWE NA NSENGIYUMVA EDOUARD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *