Indirimbo nshya 5 Nziza z’asohotse muri iki cyumweru dusoje.

Muri iki cyumweru hasohotsemo indirimbo nyinshi ziramya ndetse zinahimbaza Imana. Rwanda today twabahitiyemo indirimbo 5 Nziza zabafasha kumererwa neza.

 

1. NTAHINDUKA BY Nice Ndatabaye ft Bosco NSHUTI.

Iyi ndirimbo tangira  Bosco Nshuti aririmba ati” Yesu ntajya ahinduka, uko yari ari n’ubu Niko akiri, aracyakiza indwara z’umutima n’umubiri”.

Yumve hano

 

 

2. YA MAJWI  by Adrian MISIGARO

Iyi ndirimbo ni indirimbo nziza yo kumva rwose. Itangira MISIGARO agira ati ” ya majwi yateye hejuru  anshira urubanza kubwo ku kwemera, yose sinzi aho yarengeye kuko Mana wahinduye ibihe”.

Yumve hano 

 

 

3. IMBABAZI Z’UMUKIZA by Hyssop choir 

Iyi ni indirimbo iyi Korali yasubiyemo, isanzwe ibarizwa mu gitabo cy’indirimbo ikaba iya 104. Igaruka ku mbabazi za Yesu zanatumye aza gucungura abantu. Ni indirimbo yagufasha.

Yumve hano 

 

 

4. ABAKERUBI by Intumwa choir ADEPR Muhoza.

Ni indirimbo igaruka ku bushobozi bw’Imana aho ndetse banabigarutseho aho bagera bakaririmba bati” Ibibazo byacu byose niwe ubisubiza, tubimwikoreze arabishoboye”. Iyi nayo ni indirimbo yagufasha.

Yumve hano 

 

 

5. NYIR’URUREMBO by Beulah Choir ADEPR Gatenga.

Iyi ni indirimbo nziza cyane pe! Ni indirimbo iririmbitse mu buryo buryoshye cyane bavuga ku kuntu bashimira Imana kubw’imirimo ikomeye yakoze. bati” Ndabashimira nyir’ururembo amaboko ye n’iyo y’andamiye”. nayo ni indirimbo nziza yagufasha ikagukumbuza Ijuru.

 

Yumve hano

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *