Rwamagana: Dr Frank HABINEZA yahawe icumu n’ingabo murwego rwo kurinda amasezerano ishyaka rye ryagiranye n’abaturage

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR akaba anashinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Aya matora, Hon Ntezimana Jean Claude, yatangarije abanya Rwamagana ko mu gikorwa bajemo cyo kwamamaza Hon Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida ndetse n’abadepite b’iri shyaka mu matora ya 2024 bagirana amasezerano n’aba baturage bakazagira igihe bazagaruka baje kureba ko Aya masezerano yashyizwe mu bikorwa.

Agaruka kuri Aya masezerano nyuma yo kuvuga ibigwi Hon Dr Frank Habineza yasabye abaturage ba Rwamagana kubwirana bose bazamutora.

 

Ati:” Mugende mubwirane yaba ku matelefoni n’ahandi hose ko ibintu byasobanutse, umukandida ukwiriye abanyarwanda ni Dr Frank Habineza”.

Umukandida Depite Albert Ari kumwe n’uhagarariye iri shyaka mu ntara y’u Burasirazuba bagarutse kuri Aya masezerano maze baha icumu n’ingabo Dr Frank Habineza mu rwego rwo kurinda, kurwanirira igihugu no kurinda amasezerano bagiranye n’abaturage ba Rwamagana. Umufasha we akaba yahawe urugori mu rwego rwo kuba umujyanama mwiza ndetse no kuba Hafi Dr Frank Habineza.

 

Mu ijambo rye Dr Habineza yagarutse ku butumwa bahawe ubwo bajyaga mu nteko ishinga amategeko ko babigezeho ko nibyo biyemeje kuzabagezaho muri iyi Manda baramutse babagiriye icyizere.

 

Yababwiye ko nibabagirira icyizere uretse ko abana ku ishuri babavuganiye bakabona ibyo kurya ku ishuri ngo noneho bazanoza imirire, babahe ibyo kurya byiza Kandi bihagije ndetse bazatunganya Aho abana barira bakareka kurira mu mashuri bigiramo.

 

Ku mashuri nanone bazashyiraho ibibuga byo gukiniraho kugira ngo bakuze impano zabo.

 

Ku bibazo yagejejweho birimo umuhanda ubahuza n’akarere ka Ngoma yavuze ko nibatorwa uyu muhanda bazawukora ndetse n’indi mihanda idatunganyijwe bazayitunganya.

 

Ku kibazo cy’amazi yabasabye kubagirira icyizere kuko bazagikemura atari ikibazo gikomeye. Ati:” Ibyo twakoze nibyo bikomeye naho icy’amazi tuzagikora kuko kidakomeye. Nitumara gutorwa buri muturage azabona amazi agera ku majerekani 5 ku munsi nta kiguzi atanze.”

 

Mu yandi masezerano yagiranye n’aba baturage, harimo gufunga ibigo bya transit center byose biri mu  harimo 2 bibarizwa mu KARERE ka Rwamagana. Nyuma ya Transit center azakuraho nanone igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ndetse hatangwe indishyi z’akababaro ku bafungiwe ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *