America:Donald Trump yarasiwe mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ubwo Donald Trump yaramaze kuraswa akagwa hasi.

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania, gusa Imana ikinga ukuboko kuko yahise atabarwa nabashinzwe Ku murinda bahita bamukura aho yavugiraga ijambo,bigaragara ko arimo kuva amaraso hafi y’ugutwi.

Ubwo Donald Trump yagezaga ijambo Ku bakunzi be ,humvikanye urusaku rw’amasasu.Mu gihe Abashinzwe umutekano we bageragezaga kumuhungisha Donald Trump yabasabye ko baba bahagaze gato, maze azamura ukuboko kw’iburyo asa nk’uwerekana intsinzi ku bari bateraniye aho yiyamarizaga.Ubwo Donald Trump barimo bamuhungisha.

Nkuko byatangajwe n’inzego z’umutekano zatangaje ko uwagerageje kurasa Donald Trump na we yahise araswa ndetse agapfa, gusa hari umwe mu baturage na we wahasize ubuzima, hakaba hari n’undi urembye nyuma yo gukomeretswa n’isasu.

Mu mashusho yashizwe hanze nyuma yuko arashwe agaragaza ko Ubwo Donald Trump yagezaga ijambo Ku bakunzi be ,humvikanye urusaku rw’amasasu maze ahita afata Ku gutwi,agwa hasi aho yahise atabarwa n’abashinzwe umutekano.Bikaba byagaragaraga ko afite amaraso mu musaya w’iburyo.Donald trumpUbwo Abashinzwe umutekano bamutabaraga.

Nyuma y’uko akuwe aho, inzego z’umutekano zahamije ko ubu Donald Trump ameze neza ndetse arinzwe. Iki gikorwa cyafashwe nk’icyaha cyo kugerageza kwica Donald Trump, iperereza rikaba rigikomeje.

Perezida Biden uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu akaba ahanganye bikomeye na Donald Trump ku buyobozi bw’iki gihugu cy’igihangage muri manda itaha, yatangaje ko yishimiye kuba uwo bahanganye ariwe Donald Trump nta kibazo gikomeye yagize akaba ameze neza.

Kugeza ubu Donald Trump ahangayikishije cyane abo ku ruhande rwa Joe Biden ku buryo hagiye hakorwa ibishoboka byose kugirango atemererwa kwiyamamaza ariko biba iby’ubusa.

Donald John Trump wo mu Ishyaka ry’Abarepuburika (Republicans), yavutse tariki 14 Kamena 1946. Ni umunyamerika w’umushabitsi, bikaba byaranamuhiriye kuko atunze agatubutse gusa akaba yarahisemo kubifatanya na Politike. Bwana Trump yabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2017 kugeza 2021 aho yasimbuwe na Joe Biden bahanganye uyu munsi.
Kuba Donald Trump yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza biramwongerera igikundiro kuko biragaragara ko hari abashaka kukugirira nabi ngo bamukome mu nkokora zo kwiyamamaza bitewe n’imbaraga bamubonamo.Ubwo Donald Trump yaramaze kuraswa akagwa hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *