Murekatete Joselyine niwe mugabuzi uzagabura mu gitaramo i Batsinda.

Ni igitaramo urubyiruko rwa Adepr Batsinda rwateguye kizamara iminsi itatu. Iki gitaramo Kizatangira kuwa gatanu taliki 19 gisozwe taliki 21/07/2024

Taliki ya 19 na 20 kizajya gitangira saa kumi gisozwe saa mbiri z’umugoroba, naho ku cyumweru taliki 21/07/2024 kizatangire saa munani gisozwe saa mbiri.

Muri iki gitaramo hatumiwemo umuvuga butumwa ukunzwe cyane kubw’amavuta afite uzwi nka Ev.Joselyne MUREKATETE Ndetse na Pastor Emmanuel.

intego y’iki gitaramo igaragara muri Zaburi 103:2  hagira hati” mutima wange himbaza UWITEKA, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose”.

RUKUNDO  Innocent, umuyobozi uhagarariye urubyiruko kuri iri torero rya ADEPR Batsinda mu kiganiro twagiranye yavuzeko intego bafite ari ukubwira abantu ko Imana ibakunda kandi yabigaragaje ubwo yatangaga umwana wayo Yesu ngo abapfire.

Uyu Muyobozi kandi uzwi mu itsinda rya New Melody twamubajije impamvu yo itatumiwe asubiza  agira ati” ubutaha niyo duhanze amaso. akomeza avugako hari andi makorari yo kuri uyu mudugudu bazafatanya muri iki gitaramo.

Ati ” hari ama korali  aririmba neza tuzabana! nka Korali Ibyiringiro, Seeking for jesus, Abarindiriye, Ijwiry’impanda ndetse na Ebenezer! Nukuri abantu bazitabire Ari benshi dusangire ibyo kurya by’ubugingo”.

 

Korali Ibyiringiro izataramira muri iki gitaramo.

 

 

Korali seeking for Jesus nayo izataramira muri iki gitaramo.

 

Umuyobozi uhagarariye urubyiruko kuri ADEPR Batsinda bwana Rukundo Innocent.

 

Ev Murekatete Joselyine niwe uzabwiriza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *