Dore ibyago byo gusinzira amasaha ahindagurika
Inzobere mu buvuzi zigaragaza ko gusinzira mu masaha ahindagurika bigushyira mu byago byo kuba ubwonko bwawe butakaza ubushobozi bw’imikorere bikakuviramo ingaruka zirimo indwara zo kwibagirwa n’izo mu mutwe.
Ni ibyagarutsweho n’Umuganga w’imitekerereze n’imyitwarire bya muntu ukorera mu Bitaro bya Ndera (Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital) na Legacy Clinic, Nsengiyumva Innocent.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ntabwo ari byiza ko duhindagura amasaha yo kuryama. Uyu munsi uryamye Saa Mbili, ejo uzaryame Saa Saba, ejobundi uryamye Saa Tanu, bivana ku murongo imikorere y’ubwonko. Kugira isaha zimwe zidahinduka zo kuryamiraho ni kimwe mu bituma ubuzima bwa muntu bujya ku murongo.’’
Innocent Nsengiyumva kandi avuga ko hari ababaho muri ubwo buzima ntibahite babona ibimenyetso by’ingaruka z’igihe kirekire, ariko uko imyaka y’ubukure yiyongera ari bwo batangira kugerwaho n’ingaruka zirimo no kwigabirwa kwa hato na hato kandi bikaza kare.
Ati ‘‘Nko kwibagirwa bya hato na hato bishobora guturuka kuri icyo kibazo, kurwaragurika bishobora guturuka kuri ibyo bibazo, kuko umubiri ntabwo uruhuka, ndetse no kuba yagira bimwe mu bimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.”
Mu busanzwe, abantu bakuru bakenera gusinzira amasaha nibura arindwi ku munsi kandi bagasinzirira ku gihe kidahindagurika.
Ubushakashatsi Kaminuza ya Michigan yo muri Amerika yo yakoreye ku bantu 2.100, bugaragaza ko gusinzira mu masaha ahindagurika bigira n’izindi ngaruka zirimo kugira amarangamutima mabi ndetse no kwibasirwa n’agahinda gakabije.