Kuri uyu wa Gatanu muri LA MARCADO VINNO BAR hateguye igitaramo kizahuza abahanzi b’ibyamamare
Mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi ba LA MARCADO VINNO BAR,
kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024, muri LA MARCADO VINNO BAR iherereye mu Karere ka Gakenke,Umurenge wa Gakenke,
muri centre y,ubucuruzi ya Gakenke, hazabera igitaramo kizahuza
abahanzi b’ibyamamare nka SNOXY,LIL COOL,SKY WAY,KAYSON MIYAYA,UNCLE TOON,HAPPY GIRL,G-HOOD na INOSTY GREY.
Aganira na Rwandatoday.bizy, HABAKURAMA Cedric uzwi cyane ku izina rya LIL Cedro,Wagize uruhare mu itegurwa ry’iki gitaramo
yavuze ko kuri we ari inshingano mu gushimisha abaturage binyuze mumuziki.
Cedric yavuze kandi ko atari ubwambere akora igitaramo nk’iki ku buryo yifuza ko byaba umuco.
Gakenke turahabaye rwose!