RIB yavuze kuri MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc wirukanwe ku mirimo yari ashinzwe

RIB yatangaje ko MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc akurikiraho ibyaha yakoze akiri Minisitiri w’Ibidukikije. Ni nyuma y’uko Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranyweho kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Nyakanga 2024.

Mu gushaka kumenya icyo Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc azize nyuma y’ukwezi kumwe n’iminsi cumi n’itatu ahawe kuyobora iyi minisiteri, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry,yavuze ko akurikiranyweho ibyaha yakoze ari muri Minisiteri y’Ibidukikije, ariko ko nta byinshi yatangaza ngo bitabangamira iperereza rigikomeje.

Ati “Nibyo koko Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije. Kugeza ubu ntacyo twatangaza kurenzeho kugira ngo bitabangamira iperereza.”

Umuryango wifuje kumenya niba ari gukurikiranwa afunzwe cyangwa ari hanze, Umuvugizi wa RIB avuga ko gufungwa byazaterwa n’ibizagenda biva mu iperereza.

Ati “Icyemezo cyo gufungwa kizafatwa biturutse ku byo iperereza rizagenda rigeraho.”

Mujawamariya wavutse mu 1970, muri Kamena nibwo yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo nyuma y’imyaka itanu ari Minisitiri w’Ibidukikije. Yigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (2008-2011), Minisitiri w’Uburezi (2006-2008), Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru (2005-2006) n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (2003-2005).

Yahagarariye u Rwanda mu Burusiya na Belarus nka Ambasaderi kuva mu 2013 kugera mu 2019 ndetse yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, hagati ya 2011 na 2013.

 

S/Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *