Amasezerano yo gufungura isoko ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize imiryango ya COMESA, SADC na EAC yatangiye gushyirwa mu bikorwa

Amasezerano yo gufungura isoko ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize imiryango ya COMESA, SADC na EAC yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane, itariki 25 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe nuyu Muryango.
Iyi miryango itatu isanzwe ihuza ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo ikubiyemo ibihugu 26 n’abaturage bose hamwe basaga miliyoni 800, ariko ibihugu bimwe ntibiremeza ariya masezerano.
Ibihugu 14 ni byo bimaze kwemeza ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, ibyatumye atangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa Kane nk’uko itangazo rusange ry’iyi miryango ribivuga.
Inzobere n’umusesenguzi mu bukungu, Teddy Kaberuka, yatangarije BBC ko hari inyungu ku mibereho y’umuturage iva kuri aya masezerano, gusa ko kuyemeza ari kimwe kuyashyira mu ngiro bikaba ikindi.
Yagize ati:”Iyo uvanye ibicuruzwa muri Kenya ubijyanye mu Rwanda hari amahooro (imisoro) utishyura ku mupaka, ibijyanye na za TVA n’ibindi ntibyishyurwa, kuko ibihugu byarumvikanye biciye muri EAC.”
Intego nyamukuru ni ukugera ku masezerano yemewe n’ibihugu biciye mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe y’isoko rusange rya Afurika yo gufungura imipaka ku bucuruzi ku mugabane wose.
Iyo ntego yemejwe mu masezerano yitwa African Continental Free Trade Area yasinyiwe i Kigali mu 2018, asa nk’atarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu, Aho abasesenguzi bavuga ko biterwa n’ubushake bucye bw’ibihugu.
Rivuga ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano kuva uyu munsi rivuga ko ayo masezerano amaze gusinywa no kwemezwa n’ibihugu bya:
Ibihugu bimaze gushyira umukono ku masezerano yatangiye kubahirizwa ni:Angola, Burundi, Botswana, Eswatini, Kenya, Lesotho, Misiri, Malawi, Namibia, u Rwanda, South Africa, Uganda, Zambia, Zimbabwe.
Itangazo ryasohowe rivuga ko Djibouti yamenyesheje ko nayo yayemeje, kandi ko Tanzania na Sudani y’Epfo nabyo byamenyesheje ko biri mu nzira zo kuyemeza.
Ni mu gihe ibihugu nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Ethiopia n’ibindi bitarayemeza.