Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yerekanye intwaro 3 z’imisada mu busatirizi.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC” yerekanye abakinnyi batatu bakina basatira izamu barimo Umunya-Mali Mamadou Lamine Bah n’Abanya-Nigeria Odibo Godwin na Nwobodo Johnson Chidiebere.
Ni nyuma Yuko ikubutse mu irushanwa rya CECAFA KAGAME CUP, ryaberaga mu gihugu cya Tanzania aho yatahukanye umwanya wa 2 ,itsindiwe kuri Final na Red Arrows kuri Penality 10-9 za APR FC.
Gutakaza iki gikombe byatumye benshi mu bakunzi b’umupira batangira kwibaza niba Koko Abakinnyi baguzwe na APR bazayifasha mu mikino mpuzamahanga aho izakina na AZAM muri Champions league.
Nyuma yo kugera mu Rwanda igasubukura imyitozo,iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibinyujije k’urukuta rwa X yahaye ikaze izindi ntwaro zije kwiyongera Kubo yamaze gusinyisha mu rwego rwo gukaza ubusatirizi.
Aba bakinnyi APR FC yerekanye byatumye abakunzi bayo bongera icyizere bayifitiye mu kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga ndetse no mu Rwanda.