Minisitiri w’u Rwanda n’uwa RDC b’ububanyi n’Amahanga bahuriye muri Angola.

Kuri uyu wa Kabiri, i Luanda muri Angola hateraniye inama ya kabiri y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yiga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ni inama u Rwanda ruhagarariwemo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier, naho k’uruhande rwa Congo ihagarariwe na Therese Kayikwamba Wagner nawe w’ububanyi n’Amahanga.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri ije ikurikira iyabaye muri Werurwe nyamara ibyaganiriweho ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa ngo ibibazo bikemuke.Ministiri Olvier NDUHUNGIREHE uhagarariye u Rwanda.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda ko rufasha M23 irwanya Congo, ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana kuko nta nyungu nimwe rufite muri Congo.

Igihugu cy’u Rwanda nacyo gishinja Congo gukorana na FDRL, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenocide yakorewe Abatuutsi muri mata 1994 mu Rwanda.

Perezida wa Angola  João Laurenco niwe muhuza w’u Rwanda na DRC aho atahwemye kubwira ibihugu byombi ko bikwiye kwicara bigakemura ibibazo mu mahoro aho kurwana.    Min Therese na mugenzi we Min NDUHUNGIREHE Ku meza y’ibiganiro

Perezida João Laurenco arikumwe n’intumwa z’ibihugu byombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *