Umuhanzi Logan Joe yashize hanze EP yise Hold Me ashira igorora abakundana.

Umuhanzi Logan Joe uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo urubyiruko yashyize hanze Extended Play[EP], nshya yise ‘Hold Me’ igaruka ku rukundo.

Uyu muhanzi avuga ko yakoze iyi EP ashaka kwereka abantu ko uretse Trap Soul, Trap, Drill n’izindi njyana ziri mu mujyo wa Hip Hop n’izindi zitandukanye n’izi yazikora.

Yagize Ati “Iyi EP iri muri Afrobeats, nashakaga kumvisha abantu ko buri njyana naririmbamo. Ikindi kandi iyi njyana niyo iri gutuma umugabane wacu uhama mu muziki muri iki gihe.’’

Yavuze ko indirimbo zose ziriho zivuga ku rukundo kuko ari cyo kintu mu buzima bwa buri munsi buri wese aba akeneye.

Uyu muhanzi Logan Joe ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza. Guhera mu 2021 yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iyitwa ‘Whatever’ yahuriyemo na Kivumbi King, yagiye hanze tariki 14 Nayakanga 2021.

Yakozwe izindi zakunzwe nka ‘Njyewe Utazi’ , ‘300’ yahuriyemo n’abahanzi barimo OG kheinz na Ririmba , ‘Ibitambo’ yahuriyemo na Kenny K-Shot na Ish Kevin, ‘Tricky’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *