Umuhanzi Remy [MSc] akaba n’umwanditsi w’indirimbo yashize hanze indirimbo yise Uhoraho Nasingizwe Hose.

Umuhanzi Nyarwanda Twiringiyimana Remy [ MSC] akaba Umukristu Gatorika Wo muri Centrale Kabare ,Paroisse Nyarurema,Diocese ya Byumba niwe muhanzi umaze gukora amateka yo kugira indirimbo nyinshyi yahimbiye choral aririmbamo aho zisaga 150.Kuri ubu yashize hanze indirimbo yitwa Uhoraho Nasingizwe Hose.

Iyi ndirimbo yise Uhoraho nasingizwe Hose ni indirimbo yakoze amaze gusoza Masters, Aho ari indirimbo yakoze anshimira imana ibyiza yamukoreye, ikaba igizwe n’amagambo aboneka muri Zaburi 117, Aho iduha ubutumwa bwo gushimira Imana kubw’ Urukundo n’ubudahemuka bwayo,Mu gusohoza amasezerano yatugiriye.

Mu magambo ye uyu muhanzi Remy Twiringiyimana yavuze ko amaze igihe mu muziki kuko yawinjiyemo asoje amashuri yisumbuye. Yagize Ati:”Urugendo rwa muzika narutangiye mu mwaka 2012 aho narinsoje amashuri yisumbuye Kuri G.S Muhura, Ubu naririmbaga Muri Chorale Hozana,Iherereye muri Centrale Kabare Paroisse Nyarurema.”

Uyu muhanzi Yakomeje agira ati: ” ubwo najyaga muri Kaminuza ntabwo naretse umuziki kuko ngeze muri kaminuza y’u Rwanda kucyahoze cyitwa KIST nakomeje kwandika aho ubu maze kwandika indirimbo zisaga 30.”

Kugeza ubu indirimbo 12 nizo zimaze gukorwa muri studio,arizo izi zikurikira :
1. Uhoraho nasingizwe hose
2. Izina Ry’ubuzima
3. Tuzanye amaturo mubyeyi
4. Gloria Inexcelsis Deo
5. Alleluia Twakire iryo Jambo
6. Mana uhe Umugisha Abasezeranye
7. Dusingize Ubutatu Butagatifu
8. Umwiguru Niwe Mukama
9. Bose babe umwe
10. SESILIYA MUTAGATIFU
11. Imana Nisingizwe mu Ijuru
12. HARIRWA IMITSINDO.

Iyi Ndirimbo wayireba unyuze aha:

4 thoughts on “Umuhanzi Remy [MSc] akaba n’umwanditsi w’indirimbo yashize hanze indirimbo yise Uhoraho Nasingizwe Hose.

  1. Congratulations Remy
    Nyagasani akomeze akwagure,Kandi akumurikire.
    Turagushyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *