Mbonyumugisha Rebecca ukora akazi k’Ubunyonzi ntacibwa intege n’abamuseka ahuhwo we areba iterambere.

Ntabwo nshika intege kubera abanseka,abumva batanyishyura,ndetse nabamfata ukundi,nkunda akazi nkora ndangamiye iterambere

Umudamu witwa Mbonyumugisha Rebecca w’imyaka 29 arubatse afite umugabo n’abana 2 bakaba batuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu. Rebecca ukora akazi ko gutwara abagenzi Ku igare (ubunyonzi) avuga ko atajya acibwa intege n’abantu bamubona ari mu Kazi bakamuseka bamuca intege kuko we yubaha akazi ke kuko kamuha amafaranga.

Mu kiganiro uyu mudamu yagiranye na television ikorera Ku muyoboro wa YouTube yitwa YAGO TV SHOW yagarutse k’urugendo rwe kuva mu Bwana kugeza ubu Ku myaka afite. Aho yavuze ko ubusanzwe yavukiye mu Murenge wa Cyabingo ho mu Karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru, muri 2005 barimuka bajya I burasirazuba nyuma baza kuvayo bajya I Kigali aho papa we umubyara yakoreraga.

Mbonyumugisha avuga ko icyemezo cyo kuba umunyonzi yagifashe mu rwego rwo kwirinda ko buri kintu akeneye yajya agisaba umugabo Kandi ubusanzwe kubaka urugo ari ugufashanya. Ni nyuma Yuko aho yakoraga we n’umugabo we akazi kaje guhagarara, maze bakava I Kigali bakajya kuba I Rwamagana maze kubera ko yarasanzwe azi igare kuko I Kirehe ariyo bakoresha ahita arigura dore ko yari yarizigamye agikora mu ruganda i Masoro.

Akazi ko gutwara abantu Ku igare ni akazi gasaba imbaraga nyinshi nyamara ibi ntibikuraho ko Rebecca atoranya abo ari butware,ahuhwo Yaba abadamu,abakobwa ndetse n’abagabo abatwara. Yagize Ati:”Akazi k’ubunyonzi gasaba imbaraga nyinshi gusa nk’umuntu ukunda akazi ndagerageza Kandi mbikora neza,kuko ntajya mvuga ngo ndatwara uyu nuyu, ahuhwo uwariwe wese ndamutwara.

Nubwo mu buhamya bwe ari ikimenyetso gishumangira ko Umugore ashoboye,ko nta mirimo igenewe abagabo gusa, yagaragaje zimwe mu mbogamizi ajya ahura nazo mu Kazi ke. Yagize Ati:”Haracyari abantu batumva neza ko Umugore ashoboye,nkubu hari abambona bakantuka,bakanseka ndetse hari nabo utwara bakanga Ku kwishyura.” Cyokoze avuga ko we mu kwirinda gushwana n’abamusuzugura bakanga kumwishyura yafashe icyemezo cyuko bamwishyura mbere, ndetse kubamuseka bitamuca intege ahuhwo abikunda kuko bituma akomera.

Mbonyumugisha Rebecca avuga ko akazi akora katabangamira inshingano ze zo mu rugo,kuko yubaha umugabo we Kandi agerageza guha umwanya buri kimwe,iyo ari mu Kazi aba ari mu Kazi,yagera no mu rugo akamenya ko ari mu rugo.

Mbonyumugisha Rebecca ni umwe mu bagore bacye hashobora kuba bakora ubunyonzi, akaba atewe ishema nabyo byatumye abantu batandukanye bamushimira aho bakomeje kumwifuriza iterambere, ndetse bakemeza ko ari umugore w’icyitegererezo abantu Bose bakwiye kwigiraho gukunda umurimo.

Nubwo Rebecca afite igare rye bwite, yasabye abantu bafite umutima ko bamufasha akabona igare rya 2 dore ko muri weekend aruhuka ahubwo agaha ikiraka undi muntu rero abonye irindi byamufasha gutera imbere kuko amafaranga Akura mu Kazi akora amufasha kugira ibyo akemura atarindiriye ko byose abisaba Umugabo ahubwo ayo umugabo yinjiza agakora ibindi biteza imbere urugo.

Mbonyumugisha Yashimiye YAGO wemeye ko baganira akabona aho atambukiriza ibitekerezo bye gusa anenga abandi banyamakuru ngo usaba ubufasha bakanga no kugusubiza ahuhwo bakajya kugutarama mu biganiro ngo biyamye abirirwa basaba ubufasha Kandi Atari benewabo.

One thought on “Mbonyumugisha Rebecca ukora akazi k’Ubunyonzi ntacibwa intege n’abamuseka ahuhwo we areba iterambere.

  1. Big energy kuri Rebecca, rwose uyu ni itandukaniro ryabirirwa bogeje akarenge batukana gusa. Kora kdi uterimbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *