Inkende n’ibihunyira byatumye Perezida adataha

Ingendo za gari ya moshi muri Tanzania zahagaritswe amasaha make bitewe n’inkende n’ibihunyira byaciye insinga zica mu nzira ya Gari ya Moshi.

Nk’uko ikinyamakuru The Citizen kibitangaza ngo ku wa kabiri gari ya moshi yavaga i Dar es Salaam yerekeza i Dodoma byabaye ngombwa ko ihagarara amasaha abiri kubera ikibazo cy’amashanyarazi.

 

Ibi byabaye umunsi umwe mbere yuko Perezida Samia Suluhu Hassan atangiza ku mugaragaro serivisi za gari ya moshi zikoresha amashanyarazi, ziteganijwe ku ya 1 Kanama. Serivise ya gari ya moshi ya Dar es Salaam-Dodoma yari yatangiye ku ya 25 Nyakanga 2024.

Jamila Mbarouk ukuriye itumanaho n’umubano rusange muri sosiyete ya gari ya moshi ya Tanzaniya (TRC), yatangaje ku wa gatatu, tariki ya 31 Nyakanga 2024, ko umuriro w’amashanyarazi wabaye hagati ya Kilosa Sitasiyo ya Kidete.

Nyuma byaje kumenyekana ko byatewe n’inkende n’ibihunyira byaciye insinga z’amashanyarazi yambukiranya umuhanda wa gari ya Moshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *