Menya byinshi ku ikoranabuhanga rifasha imodoka kwitwara

Iyo bavuze imodoka zitwara, mu mitwe ya benshi hazamo kwicara mu modoka ugasoma igitabo, ugasinzira, ukareba filimi, cyangwa ukaba ukina ‘game’ wicaye mu ntebe wishakiye, ukayibwira aho ikugeza ikabikora uko ndetse ikakugarura amahoro.

Mu byifuzo by’abaguzi, ni uko byakabaye bigenda. Gusa ibyo abaguzi bifuza ku modoka n’ibyo abayikora bashoboye gushyiramo biratandukanye.

Kugeza ubu imodoka zitanga icyizere gihamye mu buryo budasubirwaho, cyo kuba zakwitwara zikagera aho zigiye zikagaruka amahoro, ni hafi ya ntazo.

Inzego zishinzwe iby’umutekano wo mu muhanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika zatanze umuburo ko ikoranabuhanga ryari ryashyizwe mu modoka za Sosiyete ya Tesla ngo zitware (Full Self-Driving Capability) ridatekanye. Iyo Sosiyete ubu yamaze kugarura imodoka zose zarimo iryo koranabuhanga.

Ikoranabuhanga rifasha imodoka kwitwara ribarwa mu byiciro bibiri by’ingenzi. Hari icy’iry’unganira umushoferi (driver support features), hari n’icy’irituma imodoka yitwara nta mushoferi (autonomous capabilities).

Icyiciro cya ‘driver support features’ zibwiriza gufata feri, kongera umuriro, guhagarara igihe zigiye kugonga, kongera no kugabanya ‘vitesse’, no gukoresha ‘sensors’ ntizigonge ibiri inyuma.

Izibarizwa mu cya ‘autonomous capabilities’ zo ziracyari mu nyigo, aho mu bihugu bimwe byateye imbere nka Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gukoreshwa, ariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda ntizirahagera kubera amategeko agenga ikoreshwa ry’imihanda n’ibisabwa ngo zikore neza.

Mu 2023, Mercedes-Benz yatangije iri koranabuhanga muri Leta ebyiri za Amerika.

Bene izi modoka biba ngombwa ko inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zigira uruhare rukomeye mu kuzigenzura, kuko bitarizerwa neza ko zakora urugendo rwose ziyobora nta kibazo ziteje, cyane ko zimwe zagiye zigonga ubwo zabaga ziri mu igeragezwa.

Muri Phoenix, San Francisco, Los Angeles, Las Vegas, na Austin hari sosiyete zitandukanye ziri kuhageragereza imodoka zitwara.

Nubwo byitwa ko imodoka zitwara, kugeza ubu hagaragazwa ko haba “autopilot” cyangwa “Full Self-Driving Capability” zose zigisaba ko shoferi aba ari maso kuko isaha n’isaha aba yagira icyo akora mu gihe iryo koranabuhanga ryaba riteje ibibazo.

Izo modoka ziba zirimo cameras zimucunga ko adasinzira, yasinzira zigatanga impuruza ku nzego zibishinzwe.

Muri rusange, hemezwa ko izo modoka zidashobora kwizerwa.

Zigira ikoranabuhanga rituma zitagongana n’izindi cyangwa ngo zigonge umuntu, zirenge imirongo yo mu muhanda, n’ubundi bwirinzi. Gusa haracyasabwa ko ziba zirimo umuntu kandi aryamiye amajanja ku buryo atakwiringira ngo ziramugeza iyo agiye nta ruhare abigizemo.

Sosiyete zitandukanye zakoze purogaramu zishyirwa mu modoka zikunganira abashoferi, ku buryo hari ubwo ushobora kuba utwaye ukarekura ‘volant’, ikagenda intera runaka ariko umushoferi agakomeza kuba ari maso.

Izo purogaramu zirishyurwa. Nk’iyitwa Blue Cruise ishyirwa mu modoka za Ford yishyurwa $2,100 mu myaka itatu.

Ubushakashatsi bukomeje guhuriza hamwe abahanga mu by’imodoka n’ikoranabuhanga, biga uko imodoka yitwara ikagera iyo igiye bidasabye ko haba hari umushoferi. Ni ibintu bizera ko bizagerwaho mu myaka ya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *