Umusore w’imyaka 20 yakoze amahano afata kungufu umucecuru w’imyaka 104

Igipolisi cyo mu mujyi wa Fotipota muri Uganda cyataye muri yombi Umusore w’imyaka 20 akekwaho gufata ku ngufu Umukecuru w’imyaka 104.

 

Bivugwa ko aya marorerwa yabereye mu kigo cy’ishuri cya Free Star Primary and Nursery aho uyu musore atuye.

 

Umurinzi w’iri shuri yabwiye Dairy Monitor ko aya mahano yabaye ku cyumweru mu rukerera,uyu muzamu avuga ko yumvishe umuntu ataka atabaza agakeka ko ari mu nkengero z’ishuri niko kujya kureba asanga ni uyu musore uri gufata ku ngufu Umukecuru ungana na Nyirakuru.

 

Uyu muzamu avuga ko atazi uko binjiye mu ishuri gusa akeka ko binjiye bisanzwe kuko batari bafunze umiryango.

 

Polisi ya Uganda yavuze ko uyu ukwkwaho gusambanya uyu mukecuru yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko bamaze no gukusanya ibimenyetso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *