Muhoozi Kainerugaba yatangaje ikintu gikomeye akundira abanyarwanda kizatuma yitabira irahira rya Perezida KAGAME.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Muhoozi Kainerugaba akaba Umuhungu wa Perezida wa Uganda, yatangaje ko akunda abanyarwanda kuko ari ubwoko bwe kuko ari umunyarwanda ndetse yemeza ko azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul KAGAME kuwa 11 Kanama 2024.
Mu nshuro zitandukanye Muhoozi Kainerugaba abinyujije k’urukuta rwe rwa X yagiye yandika inyandiko zitandukanye zivuga Ku Rwanda n’abanyarwanda aho yavuze ko anejejwe no gutangaza ko yitegura Kongera gusura ivuko rye rya Kabiri (2nd land). Yanditse Ati:”Nejejwe no kubamenyesha ko vuba nzaba ndi Ku ivuko yanjye ha Kabiri mu Rwanda, nzitabira irahira ibirori byirahira rya Affande KAGAME.Bizaba nta gushidikanya,ni ibirori bya mbere muri Africa uyu mwaka.”
Mbere Yuko Muhoozi atangaza ko azitabira ibirori by’irahira rya Perezida Kagame yari yabanje kwandika mu kinyankole Ati “Abanyarwanda nibanyeta” bivuze ko nawe ari “Umunyarwanda” akomeza ati :”Umwanzi ukwanga arakagwa inyuma y’ishyamba“. Bimwe mu kinyarwanda bita Umwanzi ukwanga arakagwa ishyamga.Ni inyandiko yatumye abatari bake bamubaza niba azaba ahari Ku cyumweru,maze nawe bidatinze arabasubiza Ati nzaba mpari.
Nyuma yo kwemeza ko asaba ari i Kigali Ku cyumweru mu birori byo kurahira kwa Perezida Kagame watsinze Amatora yabaye kuya 15 nyakanga 2024 yahise yongeta yandika Ku kinyarwanda Ati :”Urukundo nkunda u Rwanda ni ukubera ko ari ubwoko bwanje.Ndabakunda Kandi Imana ibahe imogisha buri gihe.”
Ni ubutumwa Abakoresha urubuga rwa X hano mu Rwanda bakiranye ubwuzu maze nabo bamusubizanya ibyishimo bamuha ikaze bamubwira ko ahawe ikaze iwabo.
Ibirori byo kurahira k’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Kagame Paul watsinze Amatora ya 2024 bisaba kuwa 11 Kanama 2024 aho bizabera kuri Stade Amahoro.
Tukwakiranye ubwuzu n’ ibyishimo muvandimwe wacu uko ukunda abanyarwanda natwe turagukunda gahoreho .