EAR Diyosezi ya Shyira usibye kubaka isoko rigezweho muri Musanze, Igeze kure n’insengero zijyanye n’igihe izubaka

Mu Karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza ho mu Ntara y’amajyaruguru ubwo hatangizwaga kubaka inyubako y’ubucuruzi ya EAR Diyoseze ya Shyira Taliki ya 14 Kamena 2024 ifite ibyumba bigera kuri 200 byose hamwe bizaba birimo icyumba cy’inama na biro zitandukanye z’abayobozi.

Iyi nyubako kandi batekereje kuyubaka bagamije gukuraho akavuyo kavanze n’akajagari kugira ngo birinde ubucukike mu bacuruzi kugira ngo bizabafashe gukomeza guha isura nziza umugi wa Musanze dore ko ariwo mugi wa Kabiri mu Rwanda.

Icyo gihe hatangajwe ko iyi nyubako
izatwara amafaranga y’uRwanda asaga miliyali ebyiri babasha gutangariza Itangazamakuru ko uyu mushinga uzaba ufite aho baparika imodoka zigera kuri 300 banabasha gukomoza ko iyi nyubako irimo kubakwa ku bufatanye n’abakirisitu ba EAR Diosese ya Shyira batandukanye bo mu gihugu bateganya ko mu gihe cy’amezi 9 bazaba bageze kumusozo bagahita batangira kuyikoreramo ibyo bayiteganyirije.

Basoza bavuga ko usibye kugira isura nziza umugi wa Musanze, Icyo gihe bavuze bahaye akazi abakozi bahakora basaga 200 kandi bakaba batunze imiryango yabo muri aya mezi barimo kuhakora.

Ubu twagerageje kujya gusura aho iyi nyubako igeze dusanga akazi bakageze kure dore ko twasanze bamaze kumena dare ya nivo ya mbere barimo guteraho inkingi kugira ngo bajye kuri nivo ya kabiri tunabasha kumenya ko iyi nyubako yiyi nzu y’ubucuruzi izaba ifite metero zuburebure zingana na 117 na metero 17 z’ubugari.

Rwandatoday ubwo twamenyaga aya makuru yaho iyi nyubako igeze n’igihe gisigaye ngo ibe isojwe, twamenye ko iyi nyubako mu gihe gito kitarenze ukwezi kumwe ko izaba yamaze gusakarwa.

Amakuru mashya ni uko mu kwezi kumwe iyi nyubako izaba isakaye kandi turahamya tudashyidikanya ko uyu mwaka izaba yaratashywe yaranamaze gutangira gukorerwamo. Tukaba twanabashije kumenya kuzindi nyubako nini EAR Diyosezi ya Shyira iri kubaka z’insengero zigezweho muri iki gihe zemewe n’amategeko kandi zujuje ibisabwa byose harimo nka: Gasebeya,Kabyaza, Gitare zose zirimo kubakwa mu Karere ka Burera na Gakenke,Kamubuga zirimo kubakwa mu Karere ka Gakenke kugira ngo babe bafite insengero zijyanye n’igihe kigezweho zose zizatahwa nazo zigeretswe.

Insengero barimo kubaka zose zizaba zigeretswe

 

EAR Diyosezi ya Shyira yo yatangaje ko icyatumye bubaka iri soko rishya mu Karere ka Musanze kwari ugutanga ubwiza bw’uyu mugi nka Dioseze EAR Shyira biha intego yo kubigiramo uruhare bitewe nuko bifuzaga ko iyi nyubako y’ubucuruzi izaba ari iya mbere mu kwakira abakerarugendo muri aka Karere ndetse kandi bifuza ko bizarengaho bikagirira n’abaturage batuye uyu mugi akamaro gakomeye”.

Inyubako y’ubucuruzi ya EAR Diyosezi ya Shyira aho igeze yubakwa

 

Sibi gusa EAR Diyosezi ya Shyira yifuza ahubwo na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice wari umushyitsi mu kuru ubwo bashyiraga ibuye ry’ifatizo kuri iyi nyubako, yavuze ko iyi nyubako ije gusubiza bimwe mu bibazo byari hirya no hino mu bucuruzi.

Icyo gihe yagize ati:” Iyi nyubako nimara kuzura izadufasha kugabanya ibibazo by’ubucucike byari hirya no hino mu masoko amwe n’amwe, ariko no kubona aho abantu bakorera hisanzuye ari nako bizanafasha ubukerarugendo kwiyongera biri ku rwego rwo hejuru kubera ko hanateganywa gutunganywa ubusitani bujyanye n’icyerekezo bikomeza gushimangira ko Musanze Ari igicumbi cy’ubukerarugendo”.

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA (+250788625932)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *