Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 7 ku mupaka wa Kenya na Ethiopia

Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 7 ku mupaka wa Kenya na Ethiopia
Abantu bitwaje imbunda barashe bica abantu barindwi banatwika ikamyo bakoreshaga mu gitero cyagabwe mu gace ka Elle Dimtu ko muri Moyale, mu Ntara ya Marsabit. Aka gace kari ku mupaka wa Kenya na Ethiopia.

Polisi yavuze ko abandi bantu babiri bakomerekeye mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri. Umuyobozi wa polisi mu karere k’iburasirazuba, Charles Naibei, yatangaje ko bataramenya impamvu y’iki gitero.

Ati: “Twatakaje abantu batanu ako kanya kandi barambwira ko hashobora kubaho abandi benshi.”
Yavuze ko abahohotewe batwaraga ibyo kurya bava mu mujyi wo ku mupaka bajya mu tundi turere tw’igihugu igihe bagwaga mu gico cy’aba bantu bitwaje intwaro.

Abagabye igitero barashe kuri iyo kamyo mbere yo kuyitwika. Babiri barokotse birutse bihisha mu gihuru nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *