Police FC yerekeje muri Algeria mu mikino ya Caf Confederations Cup

Ikipe ya Police y’u Rwanda yerekeje muri Algeria gukina umukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederation Cup na CS Constantine uzaba ku wa Gatandatu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wambere tariki 12 Kanama 2024, ni bwo ikipe ya Police fc yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri Algeria aho igiye gukina umukino ubanza na CS Constantine umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024.
Kapiteni wa Police FC Nsabimana Eric,y’ijeje abakunzi ba Police fc biteguye guhangana n’ikipe zo mu Barabu zikunze kugora izo mu Rwanda, yavuze ko kandi impanuro bahawe n’ubuyobozi zizatuma bitwara neza.
Ati “Nta kibazo dufite, abayobozi batuganirije baduha impanuro bityo rero ndakeka ko turi mu mwuka mwiza. Badusabye gutsinda kuko ni cyo kitujyanyeyo ntabwo tugiye gutsindwa, banatwifuriza urugendo rwiza. Tugiye muri Algérie gushaka itike kandi iyo uyishaka uyibonera ku mukino wa mbere.”
Yakomeje agira ati: “Ikipe twatomboye ntabwo ifite ibigwi bihambaye muri CAF Confederation Cup cyangwa Champions League, gusa ni Abarabu ariko tuzahangana na bo nk’uko izina ry’ikipe ribivuga, ni Police FC nyine.”
Tariki 25 Kanama 2024 nibwo hazaba umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Ikipe izakomeza izahura n’izava hagati ya Nsoatreman FC (Ghana) na Elect-Sport FC (Tchad) mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda ya CAF Confederation Cup.