APR FC yerekeje muri Tanzaniya umutoza agenera ubutumwa abafana

Hitimana Thierry umutoza wungirije wa APR FC yijeje abafana ko bagiye gushaka umusaruro abasaba kubagirira icyizere.

Ibi yabitangaje mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza muri Tanzania gukina umukino wa Caf Champions League mu ijonjora rya Mbere na AZAM FC.

Thierry Hitimana yavuze ko intego ari ugukuramo Azam fc kandi biteguye.
“Ati” Tujyanye icyizere muri Tanzania nubwo tugomba kwibuka ko tugiye gukina umukino ubanza kandi hari n’uwo kwishyura .Abafana bamenye ko tuzakora ibishoboka byose tugasezerera AZAM FC ku mukino yombi kuko turiteguye kandi twarayize neza.
APR FC iyobowe na Chairman wa yo, Col Richard Karasira yatwaye abakinnyi ba yo bose uretse abakinnyi 4; Apam Assongue Bemol, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Kategaya Elie na Kwitonda Alain Bacca.
Urutonde rw’abakinnyi berekeje muri Tanzania

Urutonde rw’abakinnyi 22 berekeje muri Tanzania:

Pavel Nzila, Ishimwe Piere, Ruhamyankiko Yvan, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Aliou Souane, Ndayishimiye Dieudonne, Taddeo Lwanga, Doua Yussif Seidu, Niyibizi Ramadham, Ruboneka Jean Bosco, Richmond Lamptey, Tuyisenge Arsene, Mugisha Gilbert, Dushimimana Olivier, Mamadou Lamine Bah , Godwin Odibo, Johnson Chidiebere, Mamadou SY na Victor Mboama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *