Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa izina Nicole , izina ry’umukobwa ugira umutima mwiza
Nicole, Nicolle, Nickole, Nichole, Nikole ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kigereki ku izina Nikolaos risobanura intsinzi y’abaturage.
Nicole ni izina ryitwa ab’igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, risobanura ‘abantu b’intsinzi’ (victorious people). Rikunzwe kwitwa abantu bo mu bihugu bivuga igifaransa, iri zina kandi ku bagabo ni Nicolas ku bavuga igifaransa cyangwa Nicholas ku bavuga icyongereza.
Bimwe mu biranga ba Nicole
Nicole ni umukobwa urangwa no kugira umutima mwiza, ni umuhanga kandi usanga ari umuntu udasanzwe kuko akurura abantu bakamukunda kubera imico ye myiza.
Agira ikinyabupfura , yanga umuntu urenganya undi kandi ntabwo yihanganira abantu babikora.
Azi gucunga amafaranga , ntabwo apfusha ubusa usanga azi kwihambira agakora icyihutirwa.
Yanga umuntu wica igihe kuko akunda gahunda no gukorana n’abantu bubahiriza igihe.
Nicole ni umunyamahoro yunga abantu, usanga aba atuje mu byo akora kandi abyitayeho.
Aberwa no gukina film, usanga icyo agerageje gukora cyose akibasha.
Imiterere ya ba Nicole
Nicole akunze kuba acecetse, nta kizere yigirira, agira amarangamutima menshi kandi buri gihe akora uko ashoboye ngo yiyumve nk’urinzwe cyangwa ufite umutekano. Azi kwirwanaho ndetse no kwirinda kubera uburyo akunda kumva afite umutekano. Ahorana ibitekerezo bishya kandi yizera ko ubuzima buri imbere ari bwiza cyane kurusha ubwo abamo, gusa ibyo akora byose abanza akabyitondera kugira ngo yizere neza ko ibyo agamije bizakunda, ntakunda gutsindwa. Nicole ntakunda kugaragaza ibyo atekereza cyangwa ibyo yiyumvamo, kabone n’ubwo yaba ari mu bihe bimukomereye. Mu kazi, Nicole aba ashaka gukora ibintu byose neza n’imbaraga ze zose iyo ari umurimo yumva yishimiye, nyamara iyo ari ibintu adakunze ntabyitaho ndetse ashobora kugaragara nk’umunebwe.
Ntakunda ko abantu bamwitaho cyane, iyo akiri umwana, Nicole aba ari umwana ucecetse, ugira amafuti menshi kandi ugaragara nk’uhora ababaye. Agira ubwoba cyane kandi aba ashaka ubuzima bucecetse butarimo urusaku, aba ashobora kumva vuba ibyo yiga mu ishuri bigendanye n’uko akunda umwarimu.
Ibyo ba Nicole bakunda
Nicole akunda kugira inshuti, kugira umukunzi cyangwa abandi bantu bamuhora hafi kuko azi ko kugira abantu bamwitayeho ari ingenzi cyane nk’uko akenera umwuka wo guhumeka. Aterwa imbaraga kandi agakurikiza ibitekerezo by’abantu akunda, ntakunda ubwigunge, ahubwo yifuza inshuti nziza yakwiyegereza mu buzima bwe. Agira ibanga cyane, ni uwo kwizerwa, azi gutega amatwi no gutanga inama z’ingirakamaro.
Mu rukundo ni umukunzi w’indahemuka kuko azi kubabarira, kwiyunga nawe biroroha kandi azi kwita ku mukunzi we. Ashobora kwitangira uwo akunda, akaba yakora ibisa nko kwiyibagirwa kugira ngo ashimishe uwo akunda. Ashyira imbere cyane umuryango we, umukunzi we n’inshuti ze imbere mu buzima kurusha uko yashyira imbere akazi akora.
Imirimo aba yumva yakora ni ijyanye no kwigisha, imirimo imusaba gutega abantu amatwi no gufasha, gucuruza no kwita ku bana.
Bamwe mu byamamare byitwa izina Nicole
Nicole Scherzinger w’imyaka 38 ni umuririmbyi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Pussy Cat Dolls akaba n’umukinnyi w’amafilime.
Nicole Kidman w’imyaka 49, ni umukinnyi wa filime wamenyekanye mu myaka ya za 1990 na n’ubu akaba akomeje gukina filime zigenda zikundwa nka Eyes Wide Shut, Moulin Rouge n’izindi
Nicole Murphy w’imyaka 49, yahoze ari umugore w’icyamamare mu mafilime Eddie Murphy nawe akaba ari umunyamideli, umucuruzi wabigize umwuga ndetse n’umukinnyi w’amafilime.