Karongi: Amafaranga yiswe ‘Wakoze kuza ‘yaba ari rukuruzi?bamwe bati niyo arimo gutiza umurindi inda ziterwa abangavu

Mu gihe hakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu mu Rwanda zikomeje kwiyongera,bamwe mu bangavu bo mu karere ka Karongi baravuga ko amafaranga yiswe ‘Wakoze kuza ‘ bamwe mu basore baha abakobwa babasuye na yo agira uruhare muri izi nda baterwa.Umuryango wita ku buzima bw’imyororokere (HDI) uvuga ko bidakwiye ko amafaranga yaba impamvu ituma abangavu baryamana n’abasore.Nitwashoboye kubona Minisiteri yUburinganire nIterambere ryUmuryango (MIGEPROF) ngo igire icyo ibivugaho.
Abangavu bavuga ko kugira inshuti y’umusore ari ibisanzwe, kandi kujya kuyisura biba ari ngombwa nk’uburyo bwo kubaka ubushuti bafitanye. Gusa,bavuga ko iyo umukobwa yasuye umusore hari amafaranga amuha mbere yo gutaha afatwa nk’itike bigatuma n’ubutaha iyo amusabye kumusura atabyanga [bayahimba wakoze kuza]. Bikazarangira amuteye inda idateganijwe.
Uwo twise Josiane agira ati: “Nyine hari igihe uba uvuka mu muryango utishoboye ugakundana n’umusore wifite,uko agenda aguha utugifuti [impano]ugenda urushaho kumukunda. Iyo rero akubwiye ati ngwino unsure ndagutegera uhita ugenda, kandi aguha n’ibihumbi 10 akakubwira ati fata akamoto, ugasanga nyine iyo ugezeyo ni ho havuye gutwara ya nda.”
Undi twahaye izina rya Grâce we avuga ko “hari igihe umusore mukundana mukamarana igihe akakwizeza ko muzabana, ubwo rero bigatuma akubwira ati uzaze unsure, bwa mbere ukajyayo ntanabigusabe, ugasubirayo bwa kabiri ntabikwake ukabona nta n’umutima wo kubikwaka afite, bwa gatatu finale sha arabikwaka kandi uvayo ubitanze. Ntabwo wamuhakanira kuko niba wenda agutegeye moto akaguha ibihumbi 10 urumva ayo mafaranga ni menshi kandi nawe ntiwayitesha.”
Ku ruhande rw’abasore bavuga ko umukobwa atasura umusore ngo atahe atamuhaye amafaranga yo gutega no kumumushimira ko yamusuye [aya mafaranga bayita wakoze kuza].
Uyu twamwise Janvier ati: “urumva nyine nawe aba yagufashije, ni ishimwe uba umuhaye.”
Undi twise Migambi ati: “Uramubwira uti fata agahuma(moto) nta ribi, kuko uba ubona nta bushobozi afite bwo kubona iyo tike ukamutegera ukanamurengerezaho andi mafaranga.”
Dr. Kagaba Aphrodis ni umuyobozi w’umuryango wita ku buzima bw’imyororokere (HDI) avuga ko igihe kwifata bitashobotse ari byiza gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda ingaruka nyinshi z’imibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko nanone amafaranga adakwiye kuba intandaro y’inda ziterwa abangavu.
Ati: “Ubundi ntabwo umuntu yagombye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko wamuhaye amafaranga. Ni yo mpamvu abana b’abakobwa bakwiye kwigishwa ku buryo abikora ari uko avuga ati ndashaka bya byishimo bituruka mu gukundana na mugenzi wanjye ntabikore kubera amafaranga, kuko amafaranga iyo ajemo atuma ashobora kurangara bakamukoresha ibishobora kumugiraho ingaruka. ..Nibasobanukirwe ingaruka ziri mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, niba anahisemo kugira icyo akora na mugenzi we bakoreshe agakingirizo gatume birinda kuba yatwita cyangwa bakarwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse hari n’uburyo twita contraception d’urigence kugirango yirinde kuba yasama.”
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru ntitwashoboye kubona minisiteri y’iterambere ry’umuryango MIGEPROF ngo igire icyo ibivugaho n’ubwo twari twayibwiye amakuru akenewe.
Mu karere ka karongi, imibare iheruka yo mu mwaka wa 2023 igaragaza ko abangavu 168 ari bo batewe inda. Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) buheruka bugaragaza ko abangavu 23,628 batewe inda muri 2019, 19,701 baterwa inda muri 2020 mu gihe muri 2021 abatewe inda basaga 23,000 mu gihugu hose.