Ntabwo ari ikibazo cy’umutekano muke ni ukugira igisirikare cy’umwuga.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwashyizeho uburyo bushobora gufasha Urubyiruko rw’Abanyarwanda rubyifuza kwinjira mu murimo w’igisirikare nk’Inkeragutabara,bwemeza ko Atari ikibazo cy’umutekano muke uri mu Karere ahuhwo arukugira igisirikare cy’umwuga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 16 Kanama 2024, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje icyatumye bushiraho uburyo bushya bwo guha amahirwe abifuza kwinjira mu mutwe w’inkeragutabara bitandukanye nuko byari bisanzwe dore ko ubundi hajyagamo abasezerewe mu gisirikare badafite imiziro.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambert Sendegeya.
Col Lambert Sendegeya yavuze ko iki cyemezo kigamije guha amahirwe urubyiruko rwifuza gutanga umusanzu warwo mu kubungabunga umutekano w’igihugu, ariko rutanyuze mu Ngabo zihoraho.
Ati “Igitekerezo cy’Inkeragutabara ntabwo ari gishya mu muryango nyarwanda, ni uburyo buhuriweho butuma abantu bari mu buzima busanzwe bahamagarwa kugira ngo bunganire abasirikare mu kurinda ubusugire bw’Igihugu.”
“Izi nshingano ziba zisaba ko Ingabo z’u Rwanda zihora zongererwa imbaraga zihamye zo guhangana n’ibyahungabanya umutekano n’ubusugire bw’Igihugu muri iki gihe ndetse n’icyizaza, ni muri urwo rwego rero Ingabo z’u Rwanda ziteganya kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda umutwe w’Inkeragutabara urubyiruko rushoboye kandi rufite ubushake rwakwitabazwa bibaye ngombwa mu kunganira abasirikare b’u Rwanda basanzwe bakora uwo murimo buri munsi.”
Abajijwe n’abanyamakuru niba iki cyemezo ntaho gihuriye n’ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko nta sano bifitanye.
Ati :“Ni ukugira ngo turusheho kongera ubunyamwuga mu gisirikare, naho ubundi ingabo turazifite kandi ziteguye kurinda ubusugire bw’igihugu, ariko kugira ngo duhe amahirwe abantu bashaka kwinjira mu gisirikare kandi bagakomeza akazi kabo gasanzwe. Biri mu bintu bigaragaza igisirikare cy’umwuga rero Ibibazo by’Akarere ntaho bihuriye n’iki gikorwa cyo kwinjiza abantu mu ngabo.”
Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko by’umwihariko abazinjira mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe w’Inkeragutabara kubera ubumenyi bwihariye bafite, bo nta myaka ntarengwa izashyirwaho. N’Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubumenyi bwihariye bazaba bafite amahirwe yo kwinjira muri iki cyiciro cy’Inkeragutabara, bakazajya baza mu gihugu igihe bahamagawe.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda Kandi bwavuze ko uzinjira mu mutwe w’inkeragutabara azajya ayembwa hakurikijwe sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda,ndetse akaba atazatakaza akazi yarasanzwe akora bitewe no kujya mu bikorwa by’inkeragutabara.