Sudan: Loni irashinja RSF kwiba ibiryo na telefoni

Umuryango w’Abibumbye urashinja ingabo za RSF gusahura ibiribwa by’abaturage bo muri Sudan no kurasa ku bakozi bawo mu gace ka Shambat , mu majyaruguru y’umurwa mukuru i Khartoum Bahr.

RSF yagenzuye agace ka Shambat, ndetse no mu tundi turere twa Khartoum Bahri, kuva intambara yatangira. Kuva icyo gihe yagiye ishinjwa ubusahuzi no kwica abaturage basanze mu ngo zabo batavuga rumwe na bo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na komite ishinzwe kurwanya ihohoterwa, rivuga ko abantu bitwaje intwaro bo muri RSF bibye ibikoresho bimwe na bimwe birimo telefoni ndetse n’ibiribwa bigenewe abaturage

Muri Shambat hari hasanzwe hatangirwa amafunguro ku baturage bazahajwe n’intambara. Kugeza ubu imiryango 1400 nta cyo kurya irimo kubona nyamara intambara yo ikomeje kugira ingaruka mubuzima bwabo.

UN yahamagariye RSF kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, guhagarika kwivanga mu biribwa no kuvanaabarwanyi bayo bitwaje intwaro muri ako karere.

Ni mu gihe umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Daglo, aherutse gutangaza ko hashyizweho ingufu zidasanzwe zo kurinda abaturage no gufasha mu gutanga imfashanyo, nyamara ahubwo bagashinjwa kubuza ibicuruzwa bimwe kugera mu turere tugenzurwa na RSF cyangwa byanahagera bakabishimuta.

Yaba uruhande rwa Leta ndetse n’uw’aba barwanyi, baherutse guhurira mu gihugu cy’u Busuwisi ku butumire bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku meza y’ibiganiro ariko birangira uruhande rwa RSF rwanze kwinjira ahaberaga ibiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *