Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu benshi tutari twiteze – Mukanyarwaya Donatha umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu imurikagurusha ririmo kubera mu Intara y’Amajyaruguru muri sitade Ubworoherane, ibiribwa birimo brochette, ibirayi ndetse n’ahagaragara ibikinisho by’abana, nibyo biri kwitabirwa kurusha ibindi, dore ko aho bicururizwa hakomeje kugaragara umubyigano cyane mu masaha y’umugoroba.
Bamwe mu bagize urugaga ry’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru (PSF) bashimiye uburyo imurikagurisha ryitabiriwe n’abikorera mu Ntara y’amajyaruguru iyobowe na Mugabowagahunde Maurice n’abanyamahanga n’abo bakavuga ko rihindura byinshi mu iterambere ry’ubukungu bw’Intara y’Amajyaruguru nk’uko Mukanyarwaya Donatha, umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Amajyaruguru yabivuze ubwo yahabwa ijambo.
Yagize ati “Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu benshi tutari twiteze, mu baryitabiriye kandi harimo n’abanyamahanga kandi ubusanzwe batajyaga baza, ni imurikagurisha rivuze ibintu byinshi, aho abantu babonye ubwisanzure bwo kumurika ibikorwa byabo”.
Mu gusoza, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye abitabiriye imurikagurisha kubigira umuco; Kwirinda magendu no kugira umuco wo gucuruza batanga inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga (EBM) kugira ngo birinde ibihano.
Yagize ati:“Ndasaba abitabiriye iri murikagurisha kubigira umuco ku buryo mu mwaka utaha bazitabira ari benshi kandi bakiga uburyo bwo gukorera hawe kubera ko byongera ibyo bacuruza n’inyungu ikaboneka ari nyinshi. Aha ni naho mpera nsaba abacuruzi bose gucuruza batanga inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga (EBM: Electronic Billing Machine) kandi mukirinda magendu kuko byabaganisha mu bihano ari na yo ntandaro y’ibihombo”.
Sina GERARD nawe yagize icyo avuga kubera impamvu mu mwaka wa 2007, yahisemo gushinga ishuri yise Fondation Sina Gerard agamije ko abana biga ibijyane n’ubuhinzi n’ubworozi, aho kandi arihira abana basaga 700 amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafunguro.
Yagize ati: “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame adusaba gukomeza kwiteza imbere duteza imbere igihugu cyacu, tukaryama dukerewe tukabyuka kare , kuri ubu rero College Fondation Sina Gerard dufite amashuri guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye, ni muri urwo rwego nshyira mu bijkorwa gahunda ya Guverinoma ya 2050, aho buri munyarwanda wese azaba azi gusoma no kwandika”.
DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO:
YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR.