Perezida Kagame yahumurije Abataragurutse muri Guverinoma
Perezida Kagame yagiriye inama abinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda bashya ko bakwiye kujya bisuzuma kugirango barusheho kunoza inshingano zabokwisuzuma. Yasabye buri umwe kujya afata umwanya ari wenyine akareba ibitagenda neza.
Yabasabye kujya baha umwanya ibibavugwaho byaba ibyo ku mbuga nkoranyambaga bakabiha umwanya ariko ntibibateshe umwanya. Ati: “ Icyo bakuvugaho kitaricyo niba bakubeshyera gishyire iruhande ukomeze inzira yawe y’inshingano ufite.Ubihe umwanya ariko ntibiguteshe umwanya.
Yabigarutseho ubwo habaga umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma kuri uyu wa mbere taliki 19 Kanama mu ngoro y’Inteko Ishingamateko, aho abagize guverinoma n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere , RGB , barahiriye imbere ye( Umukuru w’Igihugu).
Mu ijambo rye Perezida Kagame, yashimiye abari basanzwe muri Guverinoma n’abandi bashya bayigiyemo, abasaba kwiyemeza gushyira mu bikorwa inshingano barahiriye. Yavuze ko mu gihe gishize akorana n’aba bayobozi bageze ku bintu byiza byinshi, ariko ntibitume birara ngo batwarwe n’ibyishimo bityo ngo bitume ibyo abantu bashimaga bisubira inyuma.
Umukuru w’Igihugu yibukije ko Abaminisitiri ndetse n’izindi nzego batagarutse muri Cabinet, ko baba batirukanwe ariko yongeraho ko nabwo bajya birukanwa iyo bakoze amakosa.
Ati” Abatagarutse muri Cabinet ubwo bahinduriwe imirimo, ntabwo ari ukwirukanwa ubwo igihe nikigera bizagaragara.”
Yavuze ko inzego zigomba kuzuzanya kuko aribwo igihugu gitera imbere, anenga abatajya bakora inshingano bazisunikira bagenzi babo cyangwa bakazikora bakererewe.
Umukuru w’Igihugu kandi yanenze bamwe mu bayobozi bahora mu nama kandi zidafite icyo zikemura abasaba kujya bategura inama bakabanza gutekereza niba ari ngombwa.
Ati: ” Niba usanze ari ngombwa wishyire mu mutwe ko ibintu ubikurikiranya utya kandi iyo nama iributware iminota 30 ubigene ari wowe wibwira cyangwa uti ntirenza isaha kandi ntwawemo n’iki? abaje mu nama bose ndabakuramo ibitekerezo biduhe gufata umwanzuro irangire.
Iyi Guverinoma igizwe n’aba Minisitiri 21 ndetse n’abanyamabanga ba Leta 9. Biganjemo abahoze muri Guverinoma yashoje manda y’ubushize. Abashya muri iyi Guverinoma bakaba ari batatu.