Abantu 6 bahitanwe n’impanuka abandi barakomereka cyane

Impanuka idasanzwe y’ikamyo yari itwaye ifu hamwe na bisi yerekezaga i Kampala yahitanye abagera kuri batandatu ubwo imodoka zagonganiraga mu muhanda.

 

 

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kyazanga ni mu karere ka Lwengo. Biravugwa ko bisi yerekezaga mu mujyi wa Kampala ivuye Kisoro, ni mu gihe ikamyo yo yari itwaye ifu y’ibigori ku muhanda uva i Masaka werekeza Mbarara.

 

Ababonye iyi mpanuka iba ahagana mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, bavuze ko abajura bahise baza bacucura abagenzi, ndetse n’ibyari biri mu modoka zagonganye barabyiba bahita bacika. Bamwe muri abo bagenzi bakaba bakomeretse abandi bakahasiga ubuzima.

 

Bivugwa ko impanuka yaturutse ku burangare bw’uwari utwaye bisi washakaga kunyura ku ikamyo, nyamara bari bamaze gusatira ikorosi. Ubwo yageragezaga kunyuraho yahise agongana n’indi kamyo yaturukaga aho bisi iri kwerekeza. Ako kanya abantu batandatu bahita bapfa.

 

Gusa abarokotse impanuka hamwe na raporo ya Polisi yo mu gihugu cya Uganda bo bemeza ko umushoferi wa bisi witwa Nayi Batambuze yaba yari yasomye ku bisindisha.

 

 

Shoferi wa bisi kubera kutumvira abo yari atwaye ni byo byabaye intandaro yo kugongana; dore ko abagenzi bamusabaga kugabanya umuvuduko akabyanga nk’uko byemezwa na Mwesigwa Anord wagize amahirwe akarokoka.

 

Polisi yaje kuhagera itinze, ndetse nta n’ubutabazi bwihuse bwatanzwe impanuka ikimara kuba. Nyuma ariko abarokotse impanuka barenga 30 harimo babiri bakomoka mu gihugu cy’u Buyapani bose bahise bajyanwa mu bitaro bakaba bakomeje kwitabwaho.

 

Umuvugizi wa Polisi y’i Masaka, Twaha Kasirye, yemeza ko impanuka nyinshi zikomeje kubera mu muhanda wa Masaka zigahitana abantu biturutse ahanini ku makosa akorwa n’abashoferi.

 

Uyu muyobozi yakomeje asaba abashoferi kwirinda kurenza umuvuduko uteganyijwe, ndetse no gutwara banyoye ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge. Biteganyijwe ko abica amategeko nkana bazajya babiryozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *