Kiyovu Sports yatangiye neza shampiyona ibona amanota atatu
Ku mukino wayo wa mbere wa Shampiyona ikipe ya Kiyovu Soports yabonye amanota atatu nyuma yo gutsinda AS Kigali 2-1, umukino wa bereye kuri Kiagali Pele Stadium.
kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye umukino wa wayo w’Umunsi wa Mbere na AS Kigali muri Shampiyona 2024-25.
Ni umukino wagombaga kuba tariki 15 Kanama 2024 ariko amakipe yombi asaba ko wimurwa ukazakinwa uyu munsi.
Kiyovu Sports ntabwo yari ifite abakinnyi benshi yaguze uyu mwaka baje bavuye hanze y’u Rwanda kuko batarabona ITC.
Ku munota wa 16 Shabani Hussein Tchabalala yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Nkubana Marc.
Tuyisenge Hakim yaje kwishyurira Kiyovu Sports ku munota wa 44, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.
Mu gice cya Kiyovu Sports yagarutse ishaka igitego cya kabiri amahiwe ku munota wa 75 ibona igitego cyatsinzwe na Mugisha Desire.