Gakenke:Abagera ku 120 bo mu Murenge wa Gakenke biyemeje kureka ibiyobyabwenge

Mu giterane cy’iminsi itatu cyateguwe kubufatanye bwa Compassion International amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Gakenke, mu bukangurambanga bwakozwe guhera tariki ya 21 KANAMA 2024 abagera ku 120 bo mu Murenge wa Gakenke biyemeje kureka ibiyobyabwenge.
HAKUZIYAREMYE Deogratias, wari uhagariye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke yashimiye Compassion International igikorwa cyiza cyo kurwanya ibiyobyabwenge byiganje mu rubyiruko yibutsa abitabiriye iki giterane ko bafite umurimo ukomeye mu kwigisha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge kugira ngo bazagire ejo hazaza heza ndetse bazabone n’Ijuru.
Hatangimana Donati, Pasitori mu itorero Anglicane mu Karere ka Gakenke, akaba na Perezida w’amadini n’amatorero mu Murenge wa Gakenke yavuze ko bateguye iki giterane kubufatanye na Compassion International gifite insanganyamatsiko igira iti”Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango Nyarwanda”. Yakomeje avuga ko intego y’amatorero n’amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashaka ko urubyiruko rutekereza neza , rukabaho neza rugashobora gukora kugira ngo u Rwanda rwacu ejo hazaza ruzabe ari rwiza. Yakomeje avuga kandi ko mu bukangurambanga bwakozwe kuva tariki ya 21 kanama 2024 abagera kuri 120 bamaze kuva mu biyobyabwenge nabo bakiyemeza kwiteza imbere.
MURWANASHYAKA Alex Umuvugabutumwa
Yagaragaje ko amatorero n’amadini bagira uruhare mu kuvana urubyiruko mu biyobyabwenge harimo gutanga inyigisho mu kwirinda ibiyobyabwenge,kubahugura ndetse no gukora ibiterane kugira ngo bareke ko iyo bishoye mu biyobyabwenge nta terambere bashobora kugeraho.
SEMANA Eric w’imyaka 19 utuye mu Murenge wa Gakenke arashima Imana ko yamukuye mu biyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.Yashishikarije urubyiruko bagenzi be kureka ibiyobyabwenge kuko ntacyo wageraho ukinywa ibiyobyabwenge.
Mukakarabyi Clementine w’abana batandatu avuga ko ibiyobyabwenge byatumye ashobora kutumvikana n’umugabo we ariko arashima Imana yamukuye muri ibyo bikorwa bibi akaba yiyemeje kugaragariza umugabo we urukundo.
Kubufatanye n’inzego za Leta n’amatorero bahuje imbaraga kugira ngo bongere bakangurire sosiyete nyarwanda umurange ukomeye baha abana bakiri bato harimo ubwenge n’uburere, akaba ariyo mpamvu bateguye iki giterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko”.
Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Rwanda yifatanyije n’abanyamadini n’amatorero mubikorwa byo Kurwanya ibiyobyabwenge
Inzego z’umutekano mu Karere ka Gakenke yifatanyije n’abanyamadini n’amatorero mubikorwa byo Kurwanya ibiyobyabwenge
Nibyizako urubyiruko ruva mubiyobya bwenge cyane ko arirwo Rwanda rwejo haraza.ibikaba numuti wokwiteza imbere .bitavuze ko Ari urubyiruko gusa natwe vakuri biratureba cyane.shimiye compaction kugikorwa kiza yateguye .Nandi matorero arebereho murakoze .