Platini P, Riderman, Bull Dog, Danny Nanone ni bamwe mubahanzi bazataramira abazitabira Kivu Beach Festival Rubavu nziza

Ni mubirori by’iserukiramuco rya Kivu Beach Festival Rubavu nziza rizatangira tariki ya 29/8/2024 rigasozwa tariki ya 01/09/2024 mu Karere ka Rubavu.

Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere rizibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ariko harimo n’imurikagurisha ry’abaturutse hirya no hino mu gihugu.

Bwana Iyaremye Yves umuyobozi wa Yirunga Ltd arigarukaho yagize ati:”Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo no kugaragaza umuco no kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato mu bugeni n’ubuvanganzo buri wese azanabona icyo ashaka kubera hazaba haberamo EXPO.”

 

Akomeza avuga ko kandi borohereje buri wese ushaka kuzaza kwidagadura cyane ko ibiciro byoroheye buri wese aho itike yo hasi ari amafaranga 500 mu gihe abanyacyubahiro VIP batekerejweho bakazishyura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu ( 5000).

Muri iri serukiramuco , Abanyarubavu n’Abahagenda bashyizwe igorora ku bijyanye n’abahanzi bazabasusurutsa biganjemo abakunzwe cyane mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda n’abandi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu.

 

Hari akarusho ko n’abandi biyumvamo impano nabo bazasaba umwanya bakigaragariza abazaba bitabiriye iri serukiramuco.

Ku wa kane tariki 29 Kanama 2024 hazaririmba Nemeye Platini uzwi nka Baba cyangwa Platini P

Ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco abakunzi b’injyana ya Hip Hop n’ibisumizi muri rusange bazataramirwa Riderman uzwi nka Rusake .

Ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 ku munsi wa Gatatu hazatarama Bull Dog

Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ku munsi wo gusoza muzataramirwa na Danny Nanone.

Ni mugihe kandi Expo izajya itangira saa tatu za mu gitondo,saa munane abaririmbyi n’ababyinnyi bagakomeza bagasoza n’umuhanzi,Si ibyo gusa kuko hateguwe na after Party izajya ibera kuri Lake Side View kuva saa yine (22h00) kugeza amasaha akuze mu minsi ine.
Muzaze mwidagadure, mwihahire ndetse munihere ijisho impano zitandukanye zizaba ziteraniye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu cyane ko ibyo kunywa n’ibyo kurya bizaba bihari kandi ibiciro buri wese akazisangamo. By’umwihariko abanyeshuri barararitswe basezere ibiruhuko mu byishimo!

Ikaze mu birori by’iminsi ine bizabera kuri PUBLIC BEACH bigasorezwa muri LAKE SIDE buri munsi kuva 29/8-01/9/2024.

Uwakenera amakuru yifuza kumenya birambuye ndetse no kwiyandikisha ku bashaka kuzagaragaza impano zabo bahamagara 0781000112 cyangwa bakandikira Yves Iyaremye kuri yvesiyaremye@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *