Umukino w’umunsi wagatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC wakuweho

Umukino w’umunsi wagatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC wakuweho, kubera ko wahuriranye n’umukino wa Apr fc izakinamo na Pyramids FC muri Caf Champions League.

Nyuma yuko APR FC isezereye ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzaniya ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 ku giteranyo cy’ibitego 2-1,byatumye umukino w’umunsi wa gatatu bari bafitanye na Rayon Sports uhita uvaho .
Uyu mukino wari uteganyijwe tariki 14 Nzeri 2024 ukabera kuri Sitade Amahoro ,gusa byaje guhinduka ubwo Apr fc yakomezaga mu ijonjora ryanyuma rya Caf Champions League isezereye Azam fc.
Umukino ubanza izawukina tariki 13 Nzeri ubere mu Rwanda mugihe umukino wo kwishyura uzaba tariki 20 ukabera mu Misiri.


Kuva Shampiyona y’u Rwanda Umwaka w’imikino 2024-25 Yatangira hamaze kukinwa imikino ibiri aho ikipe ya Apr fc na Police fc arizo zitarakina umukino n’umwe kubera imikino ny’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *