Gakenke:Hatangijwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bibumbiye muri JADF terimbere Gakenke

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Kanama 2024 mu Karere ka Gakenke hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere bibumbiye muri JADF Terimbere Gakenke, riteganyijwe kumara iminsi ine.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madam MUKANDAYISENGA Vestine, Bwana NIYONSENGA Aime Francois Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungi,Inzego z’Umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize ako Karere ndetse n’Abafatanyabikorwa mu iterambere batandukanye.
Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iryo murikabikorwa, hakurikiyeho gusura Abafatanyabikorwa batandukanye baryitabiriye, aho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi bari kumwe, beretswe kandi basobanurirwa ibikorwa bitandukanye bakora.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gakenke ku ruhare bagira mu iterambere ryako no mu kuzamura imibereho y’abagatuye. Yabasabye gukomeza gutekereza ku kurushaho guhanga udushya no kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza.
Agaruka ku baturage b’Akarere ka Gakenke, Guverineri MUGABOWAGAHUNDE yabasabye kwitabira iryo murikabikorwa kuko hari byinshi bazaryigiramo bizabafasha kunoza ibyo bo ubwabo basanzwe bakora, bityo bakarushaho kwiteza imbere.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yashimiye Abafatanyabikorwa b’ako Karere ku bikorwa byiza bakora, binagira uruhare mu gutuma ako Karere kaza ku isonga muri gahunda za Leta zitandukanye.
Twabamenyesha ko iryo murikabikorwa ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa bagera kuri mirongo itandatu na batandatu bibumbiye muri JADF Terimbere Gakenke, aho bamurika ibikorwa bitandukanye, birimo ibijyanye n’ubukungu, ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibijyanye na serivisi.
Bamwe mu Rubyiruko bakora amatara
ANDI MAFOTO YARANZE UMUNSI WA MBERE W’IMURIKABIKORWA
Ikigo cy’ubukerarugendo Beyond the Gorillas Experience nabo berekanye ibyo bakora