Reba amafoto 50 yaranze Mini Expo yaberaga Musanze utigeze ubona, unamenye ibanga Sina GERARD akoresha kugira ngo ahore aba uwambere mu guhembwa

Ubwo hasozwaga imurikagurusha ryari rimaze iminsi 11 ribera mu Intara y’Amajyaruguru muri sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, havuzwemo ko ryitabiriwe n’abikorera bagera ku 126 harimo 113 bo mu gihugu cy’u Rwanda na 13 baturutse mu bihugu byo hanze. Ikindi cyagaragaye muri iri murikagurisha ngo nuko abagera ku 5500 aribo basuraga iri murikagurisha ku munsi.

Mu kurisoza umuherwe uzwi ku isi yose Bwana Dr. Sina Gérard, umuyobozi akanaba na Rwiyemezamirimo washinze Entreprise Urwibutso iikorera kuri Nyirangarama niwe wegukanye umwanya wa mbere wamuhesheje igikombe gihenze kurusha abandi bose bitabiriye anahabwa n’umudari ndetse n’impamyabushobozi (Certificate) bitewe n’udushya basanze yarazanyemo.

Umukozi wari uhagarariye uyu muherwe witwa Eric Nizeyimana niwe yaje gufata ibi bihembo avuga ku imikorere ya Entreprise n’udushya twinshi tuyiranga mu kurushaho kunoza ibyo bakora ko ari nabyo byabahesheje umwanya wa mbere; Igikombe; Umudari n’impamyabushobozi.

Yagize ati: “Twishimiye ko twegukanye umwanya wa mbere n’ibihembo twahawe. Izo ni imbaraga twahawe kugira ngo dukomeze kongera ibikorwa byiza cyane ko twanashishikarijwe n’umukuru w’intara ko ibikorwa byacu byiza byarenga imbibi z’intara bikagera no hanze y’igihugu”.

Yasoje avuga ko icyatumye bahabwa ibi byose ko byaturutse kuruhurirane rw’udushya bagira bihora bituma bitwara neza ahantu hatandukanye.

 

DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO:

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA JR. +250788625932

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *